Kuri uyu wa 31 Kanama 2021, nibwo ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edourd Ndirente byasohoye itangazo rikubiyemo impinduka zakozwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Muri iri tangazo , ryibanda ku bashyizwe mu myaka no kubahinduriwe imirimo, hagaragaramo ko uwari Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda Busingye Johnston yahinduriwe imirimo akagirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza. Minisitiri Busingye yabaye Minisitiri w’Ubutabera bw’u Rwanda kuva kuwa 24 Gicurasi 2013.
Kugeza ubu hakomeje kwibazwa ngo ninde uhabwa amahirwe yo kuyobora Minisiteri y’Ubutabera asimbuye Busingye wari uyiyoboye imyaka ikabakaba 8.
Aba ni bamwe bahabwa amahirwe:
- Me Evode Uwizeyimana
Senateri Evode Uwizeyimana ni umwe mubagize inteko ishingamategeko umutwe wa Sena mu Rwanda. Mbere y’uko yinjira mu nteko ishingamategeko yahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera aho yari ashinzwe itegekonshinga n’andi mategeko. (Alprazolam)
Me Uwizeyimana yaminurije amategeko mu Bubiligi. Mugihe yari hanze yakunze kurangwa n’imvugo zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma aza kugirwa inama yogutaha mu Rwanda. Me Evode azwiho kuba umugabo uvuga icyo atekereza adaciye ku ruhande.
- Dr Usta Kayitesi
Dr Usta Kayitesi ni umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB umwanya yagiyeho mu mwaka 2017 asimbuye Prof Shyaka Anastase wari ugizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
Dr. Usta Kaitesi afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko. Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, NUR, aba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange, CASS.
Dr Kayitesi yari umwe mu bakomiseri barindwi bari bagize Komisiyo Ishinzwe gufasha Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga nk’uko byari byasabwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 9 Nzeri 2015. Icyo gihe yari Visi Perezida w’iyo Komisiyo.
3.Richard Muhumuza
Richard Muhumuza yabaye umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu kuva muri Nzeri 2013, asimbuye Martin Ngoga wari watorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’izindi mpamyabushobozi zitandukanye mu birebana n’amategeko.
Mu mwaka 2016 yagiriwe icyizere agirwa Umuyobozi wungiririje mu Ishyirahamwe ry’abashinjacyaha mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Muhumuza yamaze imyaka 14 ari umushinjacyaha, aho yakoze mu nzego zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri na Nyanza.
4.Me Havugiyaremye Aimable
Havugiyaremye yavutse mu 1973, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Pretoria. Yabanje kuba Umugenzacyaha muri Gendarmerie, aba Umwarimu muri Kaminuza mu Ishami ry’amategeko anaba intumwa ya leta muri Minisiteri y’Ubutabera.
Yaje kuba Visi Perezida muri komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko, avamo aba umuyobozi w’umusigire mu kigo cyo guteza imbere amategeko (ILPD), ahava aba Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko .
Mu mwaka 2019, Me Havugimana yagizwe umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda ,ari nawo mwanya agifite kugeza magingo aya.
5.Alain Mukurarinda
Alain Mukurarinda ni umunyamategeko ukomeye, yanabaye umushinjacyaha wo ku rwego rw’igihugu umwanya yafatanyaga no kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.
Mukurarinda yageze mu kazi k’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2002 akorera mu bushinjacyaha bw’urukiko rw’ubujurire i Kigali, muri 2004 habayeho ivugururwa ry’ubutabera akomereza mu rukiko rwa Nyamirambo, Gasabo na Rwamagana.
Muri 2008 yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka ibiri aba umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu ariko kazi yafatanyaga no kuba umuvugizi w’ubushinjacyaha.
Mukuralinda ni umwe mu bari bagize itsinda ry’abashinjacyaha bashinjaga Ingabire Victoire mu rukiko rukuru rwa Kigali.