Kuri Sitatiyo ya Polisi ya Muhoza hafungiye umugabo witwa Bararwerekana Innocent alias Kasongo , utuye mu mudugudu wa Nyarubande , akagari ka Rwebeya , umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze. Ngo akurikiranweho icyaha cyo kwiyitirira umurimo adakora (De l’usurpation de fonctions ou titres).
Kuri iki cyumweru , tariki ya 22 Werurwe 2020 , ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi , abakozi ba RDB barimo uwitwa Gakwaya Alexis babonye umugabo witwa Bararwerekana Innocent alias Kasongo aho yari mu mudugudu wa Kungo , akagari ka Kabeza , umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze , yambaye impuzankano (Uniforme ya RDB). Yari ijaketi y’icyatsi kibisi iriho ibirango bya RDB n’ikimenyetso cya Parike Nasiyonali y’u Rwanda (Symbole).
Akimara gukubitwa amaso n’abo bakozi ba RDB , ubwo yari mu kabare k’umubyeyi uzwi nka Maman Justin ucururiza mu Gashangiro , ahazwi nko kuri Dodani (Dôn d’Anne).
Abajijwe n’aba bakozi ba RDB aho yakuye uyu mwambaro wa RDB , yasubije ko yawuguze mu isoko rinini rya GOICO PLAZA ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu(15.000 frw).
Yagize ati “ Iyi jaketi nayiguze mu isoko rya GOICO PLAZA ku bihumbi cumi na bitanu (15.000 frw) kandi ntawe nayiha ahubwo naritangira mu maboko ya Polisi”.
Aha ni naho abakozi ba RDB bahereye bitabaza ubuyobozi bwa Polisi kugira ngo bufate uyu Bararwerekana Innocent bita Kasongo kugira ngo atange imyenda ya Leta , ari nabwo batabaye mu maguru mashya ashyirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ( RIB).
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com, bari aho uyu mugabo Bararwerekana Innocent yari ari kunywera inzoga bavuze ko bamwinginze ngo natange umwenda wa Leta arabyanga.
Uwitwa Ntagozera yagize ati “ Kazungu , watanze umwenda w’abandi ibibazo bikarangira , ukabareka bakigendera. Yansubije ngo umwenda narawiguriye mu isoko rinini rya GOICO PLAZA ku mafaranga ibihumbi cumi na bitanu(15.000 frw) kandi ko ntawe yariha”.
Mugenzi we ni umugore witwa Mutoni nawe watangarije Rwandatribune.com ko bamwinginze ubugira kenshi akababera ibamba.
Aragira ati “ Nanjye ubwa njye namubwiye ngo natange uwo mwenda wa Leta , banyirawo bawutware maze aransubiba ngo nawe awuha ngo keretse asubijwe amafaranga ibihumbi cumi na bitanu yawutyangiye. Urebye niwe wizize kuko abakozi bna RDB bamwinginze bihagije”.
Ubusanzwe itegeko ry’ u Rwanda rihana , mu ngingo yaryo ya 217 iteganya ibyaha n’ibihano byo ku wiyitira imirimo adakora abizi kandi abishaka. Ni no muri uru rwego , urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha , kuri iki cyumweru , tariki ya 22 Werurwe 2020 , rwashyize ahagaragara ubutumwa ku ba nyarwanda bose bwo kwirinda abatekamutwe babinjirira bitwaje icyorezo cya Coronavirus kibangamiye isi yose.
Mu gihe twakoraga iyi nkuru , Rwandaribune.com yagerageje gushakisha umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Madame Umuhoza Marie Michel kuri Telefoni ye igendanwa , ariko impuzanzira (Net Work) ntizadukundira , gusa turacyashakisha uburyo twavugana nawe , inkuru irambuye turacyayibakurikiranira.
SETORA Janvier