NyamukuruUmutekano

Musanze: Umugabo ukekwaho kwiyitirira umurimo adakora ari mu maboko ya RIB

Umugabo ukekwaho kwiyitirira umurimo adakora ari mu maboko ya RIB

Kuri Sitatiyo ya Polisi ya Muhoza hafungiye umugabo witwa Bararwerekana  Innocent  alias Kasongo , utuye mu mudugudu wa Nyarubande , akagari ka Rwebeya , umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze.   Ngo akurikiranweho icyaha  cyo kwiyitirira umurimo adakora (De l’usurpation de fonctions ou titres).

Kuri iki cyumweru , tariki ya 22 Werurwe 2020 , ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi , abakozi ba RDB barimo uwitwa Gakwaya Alexis babonye umugabo witwa Bararwerekana Innocent  alias Kasongo aho yari mu mudugudu wa Kungo , akagari ka Kabeza , umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze , yambaye impuzankano (Uniforme ya RDB). Yari ijaketi y’icyatsi kibisi iriho ibirango bya RDB n’ikimenyetso cya Parike Nasiyonali y’u Rwanda (Symbole).

Akimara gukubitwa amaso n’abo bakozi ba RDB , ubwo yari mu kabare k’umubyeyi uzwi nka Maman Justin ucururiza mu Gashangiro , ahazwi nko kuri Dodani (Dôn d’Anne).

Abajijwe n’aba bakozi ba RDB aho yakuye uyu mwambaro  wa RDB , yasubije ko yawuguze mu isoko rinini rya GOICO PLAZA  ku mafaranga ibihumbi  cumi na bitanu(15.000 frw).

Yagize ati “ Iyi jaketi  nayiguze mu isoko rya GOICO PLAZA ku bihumbi cumi na bitanu (15.000 frw) kandi ntawe nayiha ahubwo naritangira mu maboko ya Polisi”.

Aha ni naho  abakozi ba RDB bahereye bitabaza ubuyobozi bwa Polisi kugira ngo bufate uyu Bararwerekana Innocent bita Kasongo kugira ngo atange  imyenda ya Leta ,  ari nabwo batabaye mu maguru mashya ashyirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ( RIB).

Bamwe mu baturage  baganiriye  na Rwandatribune.com, bari aho uyu mugabo Bararwerekana Innocent yari ari kunywera  inzoga bavuze ko bamwinginze ngo natange  umwenda wa Leta  arabyanga.

Uwitwa Ntagozera yagize ati “ Kazungu , watanze umwenda w’abandi ibibazo bikarangira , ukabareka bakigendera. Yansubije ngo umwenda narawiguriye  mu isoko rinini rya GOICO PLAZA  ku mafaranga ibihumbi  cumi na bitanu(15.000 frw) kandi ko ntawe yariha”.

Mugenzi we  ni umugore witwa Mutoni nawe watangarije Rwandatribune.com  ko bamwinginze ubugira kenshi akababera ibamba.

Aragira ati “ Nanjye ubwa njye namubwiye ngo natange uwo mwenda wa Leta , banyirawo bawutware  maze  aransubiba ngo nawe awuha ngo keretse asubijwe amafaranga ibihumbi cumi na bitanu yawutyangiye. Urebye niwe wizize kuko abakozi bna RDB bamwinginze bihagije”.

Ubusanzwe itegeko ry’ u Rwanda rihana , mu ngingo yaryo ya 217 iteganya  ibyaha  n’ibihano byo ku wiyitira  imirimo adakora abizi kandi abishaka. Ni no muri uru rwego , urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha , kuri iki cyumweru , tariki ya 22 Werurwe 2020 , rwashyize ahagaragara ubutumwa ku ba nyarwanda bose  bwo kwirinda abatekamutwe babinjirira bitwaje icyorezo cya Coronavirus kibangamiye isi yose.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru , Rwandaribune.com yagerageje gushakisha umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) Madame Umuhoza Marie Michel kuri Telefoni ye igendanwa , ariko impuzanzira (Net Work) ntizadukundira , gusa turacyashakisha uburyo  twavugana nawe , inkuru irambuye turacyayibakurikiranira.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close