Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere tuzwiho kugira ibyo kurya ndetse no kugaburira ibi bice bitandukanye by’igihugumuri Rusange. Mu ntara y’Amajyarugu jyaruguru ni hamwe mu hantu hakorerwa ubuhinzi cyane,cyane ko ari n’ahantu hafite ubutaka bwera mu ntara zose z’igihugu.
Nyuma y’uko rero ibiciro byibiribwa bikomeje gutumbagira uko bwije n’uko bukeye, abaturage bo mu karere ka Musanze bakomeje kugenda bavuga ko kubwo imbuto y’ibirayi ikomeje kugenda yurira kimwe n’ibirayi nyirizina,bahisemo kwihingira itabi ahantu bahingaga ibirayi,cyane ko ngo ritanasaba ibintu byinshi nk’ibirayi kandi naryo rikaba rifite amafaranga.
Nk’uko Mamaurwasabo dukesha iyi nkuru ibivuga ivuga ko:hari umuturage basanze mu murenge wa Musanze mu kagari ka Kabazungu witwa NYIRAKAMANZI,akaba yagize ati”imbuto y’ibirayi irahenze cyane,niyo mpamvu uri kubona umuntu ari gufata umurima we yahingamo ibirayi agahingamo itabi bitewe n’uko nta bintu byinshi ryo risabA, kandi naryo rifite amafaranga;gusa akabi gasekwa nk’akeza nuko ntayandi mahitamo dufite,byaratuyobeye,”
- Kwamamaza -
NTEZIMANA Didace nawe yagize ati:”yewe byaratuyobeye,ubu aho wanyuze henshi urabona ko barimo guhinga itabi;none ibishyimbo byarahenze,ibirayi byarahenze.imboga nazo nti wafata umurima wose ngo uwuhingemo imboga gusa,itabi turimo kurisimbuza ibirayi ariko ibaze ikintu udashobora no gutekera umwana igihe wa buraniwe,biradukomereye.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko aribwo bwa mbere muri iyi ntara mu myaka nk’itanu ishize babonye igiciro Cy’ibirayi kigera ku giciro kiri hejuru cyane ugereranyije no hambere.
Mamaurwagasabo ikomeza ivuga ko yashatse ku menya icyo ubuyobozi bwa karere ka Musanze buvuga kuri kino kibazo gikomeje kuremerera abahinzi maze, umukozi w’ikigo cy’ubuhinzi(RAB),Bwana RUKUNDO Aimable avuga ko bagiye kumanza ba kuri kirana kino kibazo neza bakamenya ibyo aribyo ngo hanyuma akaza kuduha ibisobanuro,gusa kugeza ubwo inkuru yakorwaga ntagisubizo yari yatanze.
- Kwamamaza -
Hirya no hino ku masoko yo mu mujyi wa Kigali ndetse no ku masoko yo mu Ntara ubwoko bumwe bw’ibirayi bigeze ku mafaranga 1500frw,ni mugihe kandi n’ahandi hirya no hino ibirayi biri kugura hagati ya 700frw na 800frw,iki kikaba ari ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi hibazwa nyirizina icy’abaye kindi.
Gusa hari andi makuru atangwa n’abamwe mu bahinzi ko ubuso bwahingwagaho ibirayi buri kugenda bwubakwaho amazu n’amahoteri atandukanye, ibi nabyo bikaba byaba bimwe mu mpamvu ishobora gutera iki kibazo.
Niyibigira Schrack