NyamukuruUbukungu

Musanze: Biriwe ku biro by’akarere basaba kwishyurizwa rwiyemezamirimo ideni rimaze imyaka ibiri

Bamwe mu bubatse hotel yitwa Gorilla Neste yo mu murenge wa Kinigi bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo kuri uyu mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020 bageze ku biro by’akarere ka Musanze ahagana saa moya z’igitondo basaba kwishyurizwa amafaranga bagombaga guhembwa ubwo bubakaga iyo Hoteli.

Aba bavuga ko kuva mu mwaka wa 2018 bagerageje kwishyuza rwiyemezamirimo bavuga ko yitwa Lucas ariko bikaba iby’ubusa.Ubu Hoteli Goriland  yaruzuye ndetse yanatangiye imirimo yayo mu gihe abayubatse bagera kuri 200 batarishyurwa.

Aba ngo babonye ikibazo cyabo kititaweho kuko bahora babaha impapuro zokwiyandikaho bigaherera aho bakaba bafashe icyemezo cyo kuza ku biro by’akarere kwibariza ushiznwe umurimo ariko bakaba bahicaye guhera mu gitongo kugeza mu masaha ya sacyenda batarakirwa.

Impungenge kuri aba baturage ni uko aba bavuga ko hatagize igikorwa ngo bishyurwe mu maguru mashya bagwa mu gihombo kuko nyiri hoteli ‘w’umunyamahanga’ashobora gusubira iwabo igihe icyo aricyo cyose atamenye ikibazo cyabo bikarangira bambuwe burundu.

Niyonzima Theoneste ni umwe mu bavuga ko bambuwe .Yagize ati” twagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo ko azajya uduhemba amafranga 2400 ku munsi tugakora amasaha 45 mu cyumeru ariko siko byagenze uhubwo twakoraga 60, Ikindi yaradushutse akajya aduha 2000 byonyine tugasinyira 2400 akatubeshya ngo abura azayaduha ariko ayo nayagumane basi ntacyo ariko aduhembere amasaha y’ikirenga twakoraga ataduhembye Kandi twarasezeranye ko azajya ayaduha, nkanjye andimo ibihumbi 200.”

Mukahirwa Esther nawe ati ” Guhera mu gitondo kugeza aya masaha ya sacyenda ntawe uratwakira ngo abe yaturengamura,nkanjye banyambuye ibihumbi 180  nkaba nasabaga ko mwatubariza abayobozi uburyo twazabona amafaranga yacu twakoreye kuko dufite ikibazo ko hotel nibamara kuyitaha bataratwishyura bizaba birangiye umuzungu akisubirira iwabo.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rucyahanampuhwe Andre utari uhari wari kubwo kuba yari yakoreye hanze y’ibiro yaje kwakira abo baturage abizeza ko agiye kohereza ababishinzwe bakazabasanga aho baturutse mu murenge wa Kinigi akaba ariho bakemurira icyo kibazo.

Yagize ati “Iki kibazo nibwo tukimenye ariko ushinzwe umurimo mu karere we yarakiziho ariko twijeje abaturage ko ejo hazajyayo umukozi ushinzwe umurimo ku karere ndetse n’abandi bazafatanya noneho ikibazo cyabo kigakurikiranwa, tuzi umubare wabo neza kuko twamaze kuvugana na nyiri iyi hotel  yitwa Gollila Neste tumusaba ko agomba kubanza agakemura icyo kibazo”

Bwana Rucyahanampuhwe akomeza avuga ko  kuba batinze kubakira hari ibyo bari bacyuzuza birebana n’amafishi yabo ngo kuko ari benshi akaba aribyo batinzemo.

Aba baturage  bavuga ko abambuwe barenga 200 barenga nyuma abo bohereje kubakurikiranira ikibazo bagera kuri 30 bari basabwe kwitoramo ngo babe aribo bazajya bajya kubabariza abayobozi aho ikibazo cyabo kigeze.

UWIMANA Joselyne

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close