NyamukuruUbutabera

Musanze : Munyakazi Evaliste na bagenzi be bitabye urukiko ariko ntibemera ibyo baregwa

Munyakazi Evaliste na bagenzi be bitabye urukiko ariko ntibemera ibyo baregwa

Ku isaha ya saa cyenda n’iminota icumi (15h10) nibwo inteko y’abacamanza igizwe na Perezidante w’inteko Nyiramugisha Denyse n’umwanditsi w’urukiko,  binjiye mu cyumba cy’iburanisha aho cyari cyuzuye , cyakubise , abaturage baje gukurikirana  uru rubanza rw’ifunga n’ifungura ry’abaregwa.

Abaregwa bose uko ari 6 bari bageze mu cyumba cy’iburanisha aribo : Munyakazi Evariste , Mugiraneza Ildephonse, Hitimana Jean de Dieu , Nsengiyumva Théoneste , Uwamariya Chrissentia na Munyamahoro Innocent.

Ku ruhande rw’abunganizi mu rukiko , harimo Me Kavuyekure Dieudonne wunganiraga Hitimana Jean de Dieu mu gihe mugenzi we Uwamahoro Christine yunganiraga abasigaye uko ari batanu.

Muri uru rubanza , ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na OMP Riberakurora Dieudonné.

Bose uko ari 6 ntibemeye ibyo baregwa, dore ko harekuwe babiri (2) mu iperereza aribo : Mukandutiye Albertine na Nyirabariyanga Clémentine.

Uko ari 6 ,baregwa ibyaha birimo ivangura, ubwicanyi , gutwikira undi no gukomeretsa ku bushake , byose byakorewe umuryango wa Manirafasha Jérôme n’umugore we Sifa Celestine. Ibyaha bagiye bakora mu bihe bitandukanye.

Mu gutangiza iburanisha , urukiko rwasomeye abaregwa imyirondoro yabo kandi bose bemeza ko ariyo.

Nyuma urukiko rwasabye ubushinjacyaha  bwari buhagarariwe na Riberakurora Dieudone gusobanura impamvu aba bantu uko ari 6 bazanwe imbere y’urukiko maze nabwo bugaragaza ibyo baregwa byavuzwe haruguru , bunabasabira kuba bafunzwe by’agateganyo muri Gereza ya Musanze igihe cy’iminsi mirongo itatu mu gihe bugikora iperereza.

Umushinjacyaha Riberakurora Dieudonne yagize ati “Aba bantu bakurikiranweho gutoteza  umugore wa Manirafasha Jerome  witwa Sifa Celestine bamwita inyenzi, ikiryanyi , inzoka n’andi mazina atesha agaciro ikiremwamuntu. Ikindi nuko bateguye umugambi wo gutwikira mu nzu abana babo 2 , umwe akitaba imana , undi akaba akiri mu bitaro.”

Urukiko rwahaye umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga kubyo baregwa, maze bose umwe ku wundi, byose barabihakana.

Gusa nubwo babihakana, mu bisobanura batanze imbere y’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha uwitwa Munyakazi Evariste yashinjaga  ibi byaha byose umuyobozi w’umudugudu   wabereyemo  ibi byaha byose witwa Hitimana Jean de Dieu alias Bondo , umugore we(Munyakazi Evariste)   n’umukobwa we Uwamariya Chrissentia ndetse na Nsengiyumva Theoneste (umukozi ushinzwe iterambere mu kagari kari mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu).

Rumaze kumva abaregwa bose bisobanura , urukiko rwabajije umushinjacyaha Riberakurora Dieudonne  niba bose basangiye ibyaha  maze nabwo burabyemeza bugira buti “ Ibyaha byose uko ari bine turabibarega , bose barabisangiye.”

Nyuma yo kumva uruhande rw’abaregwa ndetse n’ubushinjacyaha , urukiko rwahaye ijambo abunganizi b’abaregwa aribo Me Kavuyekure Dieudonné na Me Uwamahoro Christine , maze nabo nk’abunganira abakiriya babo ntibumvikana n’ubushinjacyaha. Ibintu byabyaye  imvugo itari nziza ku ruhande rw’ubushinjacyaha  mu rukiko aho bugira bwagize buti

“ Murashinga agati ku kurekurwa kw’abo mwunganira mu kirengagiza ko bakoze ibyaha bikomeye , bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 2 , mugatesha agaciro ubumuntu  ndetse nti munishyire mu mwanya w’uwatwikiwe abana. Nongeye gusaba urukiko ko aba bantu baba bafunzwe igihe cy’ukwezi kumwe muri Gereza ya Musanze kugira ngo igihe cyose twabakenera twababona. Twe nk’ubushinjacyaha , dufite impungenge ko baramutse bafunguwe , batoroka , bashobora kumererwa nabi cyangwa se nabo bakamerera nabi  abatangabuhamya. Ikindi nuko bashobora  kubangamira iperereza rigikomeje ngo ababigize uruhare baboneke , ,babihanirwe , bityo abarengana barenganurwe.”

Mu gupfundikira iri buranisha , Perezidante w’inteko yamenyesheje impande zose n’abarukurikiye ko uru rubanza ku ifunga n’ifungura ruzasomwa kuri uyu wa gatanu , tariki ya 13 Werurwe 2020 mu cyumba rwaburanishirijwemo.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close