Mu karere ka Musanze,mu murenge wa Shingiro, hari abaturage barenga 400, bari bibumbiye mu kimina cyo kwizigamira batunguwe no kuza kugabana amafaranga basanga umuyobozi wabo yatorokanye arenga miliyoni 9 maze bataha amara masa. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwinjiye mur’iki kibazo bufatanyije n’inzego z’ubugenzacyaha.
Abarenga 400 bo mu kagali ka Gakingo ko murinuwo murenge, nibo bari bibumbiye mu kimina cyo kwizigama amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, ayo kugura imbuto zo guhinga ndetse no kwikenura.
Ku wa mbere nibwo bazindukiye aho iki kimina gikorera baje kugabana nuko batungurwa no gusanga umubitsi wabo ari nawe wakiyoboraga adahari.
Ubwo Isango Star dukesha aya makuru yahageraga bayitangarije ko batewe agahinda nuko uwayabikaga yatorokanye arenga miliyoni 9 none bakaba bagiye gutaha amara masa.
Umwe yagize ati: “tugeze hano baratubwira ngo mu bisanzwe umuyobozi yajyanye miliyoni 9. Ubwo byadutunguye bityo, ababyeyi bacitse intege. Urabona buri wese yari yitabanye agapaniye kuko yaraje gushyikira ibiryo n’amafaranga! ntubona se ko mfite agapaniye n’imifuka nari gutwaramo ibishyimbo?!”
Undi ati:” twatunguwe kuko twateganyaga ko turishyura mituweli ndetse ko tuzatera none byose turabibuze! Ntabwo twari tukijyaguhinga ingamba ahubwo twahingaga mu mutwe none mu mutwe hacu uriya mugabo arahishe!”
“ ibaze ngo twicwe n’inzara tubure n’icyo gutera!”
Bavuga ko bigiye kubagiraho ingaruka mu terambere ry’imibereho yabo. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha gukurikirana iki kibazo.
Umwe ati: “ubu n’imbuto yo gutera twahuye n’ibibazo bikomeye! Ubu icyo twasaba mu buvugizi kuko mu bigaragara afite imitungo kandi ihagije.”
Undi ati: “none turasaba ubuyobozi ko bwaturwanaho bakadushakira …umugabo we ntibakimubonye ahubwo umugore we barasezeranye, bafite imitungo kandi ninayo mpamvu twamwizeye akatubera comptable, akatubikira ayo mafaranga angana atyo.”
Mu makuru y’ibanze ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatanze, agaragaza ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano bwinjiye muri iki kibazo.
NSENGIMANA Claudier uyobora aka karere yagize ati: “ni mugukurikirana Sacco ati’ erega ayo mafaranga ntabwo yigeze abikuzwa hano. Uwaruvuzwe bati ‘nta compte agira muri Sacco’. Icyakora aka kanya tuvugana aracyari mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo atange amakuru. Ntabwo bari bamubaza details zabyo. Ufite [ n’ubuyobozi] ngo ni umwe wari wabonanye n’uwo mugabo batekereza ko yagiye atorokanye amafaranga yabo.”
Nyuma yuko abaturage bibagaragariye ko uwababikiraga amafaranga aburiwe irengero, bavuga ko bagerageje kumuhamagara ariko birangira bemeje ko atakiri ku butaka bw’u Rwanda.
Mugihe gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bukomeje gukusanya amakuru y’ingenzi kw’irengero ry’uwatwaye aya mafaranga y’aba baturage, buvuga ko buza kuduha andi makuru kubufasha bw’abari bategereje imbuto y’ihinga bagombaga kubona babikesheje ayo mafaranga bizigamye.