Umusore wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri Moto aba bazwi nk’ abamotari, yapfiriye mu isoko ry’ibiribwa ryo muri Gare ya Musanze, mu buryo butunguranye bibabaza benshi, ari nako hakekwa ibintu byinshi.
Mu masaha ashyira ay’umugoroba wo kuwa Mbere tariki 2 Nzeri 2024, uwo musore yari kumwe na nyina na mushiki we, bamuvanye I Kigali aho yari amaze iminsi arwariye dore ko ari naho yakoreraga, ubwo bageraga muri gare ya Musanze, ngo yababwiye ko ashaka kujya mu bwiherero, mu ku mujyanayo bamurandase, bagiye kugera mu isoko hafi y’aho ubwiherero buherereye ahita abagwa mu maboko.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabana Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza Ntambara Allan, wagize ati: “Abo mu muryango batubwiye ko yakoreraga akazi k’ubumotari i Kigali. Muri iyi minsi ngo yafashwe n’uburwayi, abonye bumurembeje ahamagara ab’iwabo ngo bajye kumuvanayo maze ubwo we na Nyina hamwe na Mushiki we bari bageze muri Gare ya Musanze bamujyane i wabo mu Ngororero, yaje kubabwira ko ashaka kujya ku bwiherero, baramurandata bamujyanayo, mu kugera hafi yabwo ababwira ko ananiwe, bagerageza kumwururutsa ngo byibura abe yicaye hasi ahita ashiramo umwuka”.
- Kwamamaza -
Ababonaga ibyo biba bihutiye gutabaza abashinzwe umutekano n’ubuyobozi ngo barebe niba bagerageza kuramira ubuzima bwe, bahageze basanga umutima wahagaze.
Gitifu Ntambara agira ati: “Mu makuru dukesha abo mu muryango we ngo ni uko uretse ubwo burwayi yari amaranye iminsi micye, ngo nta bundi busadanzwe bari bamuziho”.
Uyu muyobozi akangurira buri wese ko mu gihe yumvise ubuzima bwe butameze neza kutabyihererana ngo arembere mu nzu, ahubwo ko yajya yihutira kugana inzego z’ubuvuzi, kugira ngo zimusuzume zimenye uburwayi afite zimukurikiranire hafi hakiri kare.
- Kwamamaza -
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Shyira nk’uko Kigali today ibitangaza.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com