NyamukuruUbutabera

Musanze:abakekwaho gutwikira abana babiri munzu basabiwe gufungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwategetse ko abaregwa ibyaha byo gukubita, gukomeretsa ndetse no kwica bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu rwego rwo kwirinda ko bakwica iperereza ndetse bakaba basibanganya ibimenyetso.Bose uko ari batandatu bakaba bakatiwe gufungwa’ bakazaburana bafunze.

Abana ba Manifashe Jerome na Sifa Celestine batwitse ku mugoroba wo ku itariki ya 22/02 aho nyina yarabasize mu nzu agiye ku muhanda guhaha ibyo guteka nijoro agarutse asanga bahiye ba kongotse;
umwe ahita yitaba Imana undi ubu ari mu bitaro bya Kanombe aho kuri ubu bamuciye ukuguru. i

Ku isaha ya sa cyenda zuzuye nibwo perezida w;iburanisha yarahageze maze atangira gusomera umwe kuwundi ibyo ashinjwa ndetse n’ibisobanuro yatanze kubyo aregwa cyane ko Bose
babihuriyeho bagaragaza ubwiregure bwabo bwaranzwe no guhakana ibyaha baregwa mu muhezo; mbere bagifatwa hari abari bavuze bamwe muri bo ko aribo babikoze.

urukikoze rwasanze ubwiregure bwabo ari ntashingiro bufite bityo akaba ari yo mpamvu rwabasabiye kuburana bafunze kuko basanze
baramutse babarekuye bakwica iperereza.

Ugusomerwa kurangiye, twaganiriye na Kubwimana Theogene wari  witabiriye urubanza.Yagize ati: ibyo urukiko rukoze ntacyo twarenzaho ubwo nyine bakurikije
amategeko ariko twizeye ko Nyagasani azatabara bakarenganurwa bagataha ubwo rero reka dutegereze ikizavamo Kandi tuzacyakira.

Iyakaremye nawe ati: icyo ubutabere bukoze twacyakiriye ntakindi twarenzaho gusa urengana azarenganurwa Kandi atahe turabyizeye.

Kurundi ruhande nabo bavuga ko ibyabaye babyishimiye Kandi ko bizeye ko n’ibiri imbere bizagenda neza.
Mukamana Aloysie nawe ati: ibibaye twabyishimiye kuko ntaburiganya bwabaye Kandi ugushinjanya kwabo niko kwanatumye babafunga iminsi 30 n’ibindi rero turabyizeye bizagenda neza,ubwo rero
icyadushimishije n’uko barikurekurwa Wenda nyuma ibyaha byabahama bakaba batoroka bakabura cyangwa se baza bagasibanganya ibimenyetso,ubwo rero turanguzwe.

Abagabo batanu n’umukobwa umwe bose batuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze nibo bakekwaho ibyaha birimo ivangura, ubwicanyi, gutwikira undi ku bushake no gukomeretsa ku bushake.

 

UWIMANA Joseline

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close