NyamukuruUbutaberaUbuvugizi

MUSANZE:Abaturage bakomeje kwibaza iherezo ry’Imitungo y’uwari Perefe wa Ruhengeri Bariyanga Sylvester yigabijwe mu manyanga

Abaturage bakomeje kwibaza iherezo ry’Imitungo y’uwari Perefe wa Ruhengeri Bariyanga Sylvestre yigabijwe hakoreshejwe inyandiko z’imanza zaciwe na gacaca z’incurano.

Hasize iminsi Guverinoma y’uRwanda itangije ibarura rusange ku mitungo idafite ba nyirayo,ndetse n’abaturage bagiye bakwa imitungo kuburyo budasobanutse bakayisubizwa ibyo bikaba byarubatse ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Mu gihe Leta y’uRwanda itangije iki gikorwa,ku ruhande rw’Umuryango w’uwari Perefe wa Ruhengeri mbere ya Jenoside Nyakwigemdera Bariyanga Sylvestre yiroshwemo n’abantu barayigabiza bakoresheje inyandiko mpimbano z’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Muhanda ho mu Karere ka Ngororero,aho iyo nyandiko yemezaga ko Bariyanga Sylvestre yaba yarasahuye inka mu Gishwati mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,ibyo akaba yarabikoze ngo ari guhunga yerekeza muri Congo.

 

Umwe mu basigaye mu muryango wa Nyakwigendera twahaye amazina ya Mukankusi ku bw’umutekano we mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com:yagize ati Musaza wanjye Bariyanga yaje kuba Perefe wa Ruhengeri avuye I Byumba aho yari Perefe wa Byumba guhera muri 1990 kugeza 1993,mbere ya 1990 yari Perefe wa Kibuye ibice bavuga ko yakoreyemo ubusahuzi ntiyigeze ahayobora na gato.

 

Yakomeje avuga ko Perefe Bariyanga yagiye gusura Umuryango we wabaga I Kigali taliki ya 06 Mata 1994,ararayo mu gitondo cyo kuwa tariki 07 Mata 1994,iwe hinjiye igitero cy’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari Interahamwe,zifata Perefe Bariyanga n’umugore we n’abana batatu ziramwica,mu bana be bane harokotse umukobwa umwe nawe wari wagiye gusura Nyirasenge uyu mukobwa akaba aba mu Bufaransa.

Uyu Mukankusi asoza ikiganiro yagiranye na Rwandatribune.com yavuze ko kugeza ubu bahanze amaso ubutabera bw’uRwanda ,kuko kugeza ubu umutungo wa Nyakwigendera Perefe Bariyanga wageraga muri Miliyoni 300 wigabijwe n’abo yise abatekamutwe bitwikiriye inkiko gacaca.

Ministiri Busingye Johnson niwe uhanzwe amaso

Abakurikiranira hafi bavuga ko muri aka Karere ka Musanze hari ikipe y’abahesha b’inkiko bagenda bahimba izo manza bakazibisha imwe mu mitungo bakeka ko itakigira bene yo,ikindi wakwibaza n’uburyo uyu Nyakwigendera Bariyanga yishwe hasize iminsi mike Jenoside itangiye akaba yarazutse akajya gusahura inka muri Gishwati bikakuyobera?dore ko bavuga ko izi nka Nyakwigendera yazisahuye mu mataliki ya 07 Nyakanga 1994 ,ubwo abaturage barimo guhunga berekeza muri Zayire.

 

twashatse kunva icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bubivugaho twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Musanze telefoni ye ntiyadukundira, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

 

Mwizerwa Ally

 

 

 

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close