NyamukuruUbutabera

Musanze:uwari visi meya wapfuye imisatsi umugore we yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Musanze:Uwari visi meya wapfuye imisatsi umugore we yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

Uwari Visi Meya w’Akarere ka Musanze Ndabereye Augustin washinjwaga gukubita, gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we, kuri uyu wa kane tariki ya 27 yakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze igifungo cy’imyaka 5 n’ukwezi 1.

Urukiko rwa rwasanze mu myanzuro rwasomeye mu ruhame, rwasanze Ndabereye Augustin, ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, rusanga yarabikoze abigambiriye bityo rumuhanisha igihano cyo gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe ndetse n’ihazabu y’amafaranga  y’u Rwanda angana na miriyoni imwe.

Iri somwa ry’uru rubanza ryatangiye ku isaha  ya 15h:45, aho abacamanza  baburanishije  uru rubanza bari bagijwe n’inteko y’abacamanza bane,ni nako mu isomwa ryarwo, bari bahicaye.

Batangiye bagaragaza ibyaha Ndabereye akurikiranyweho, aho harimo icyaha cyo gukubita,  gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke, muri ibi byaha byose aregwa, urukiko rukaba rwasanze icyaha cyo gukubita kimuhama kuko hari ibimenyetso umugore we yagiye agaragaza ku mubiri we by’uko yakubitwaga n’umugabo we, aho kandi mu buhamya bwatanzwe n’umukozi wabakoreraga mu rugo witwa Adeline yabihamije ko Ndabereye yakubise umugore we.

Bityo icyaha cyo  gukomeretsa uwo bashakanye nacyo basanze kimuhama kuko uyu mugore yagiye agaragaza ibikomere ku mubiri we yatewe no gukubitwa na Ndabereye, naho icyaha cyo guhoza ku nkeke basanze kitamuhama kuko ubushinjacyaha bwabivuze gusa ariko ntibugaragaze ibimenyetso.

Bavuga kandi ko babonye inyandiko  y’umugore  wa Ndabereye ariwe Kamaliza yandikiye Perezida wa Repubulika zivuga akarengane n’ihohoterwa umugabo yamukoreraga ariko zikaba zitaragaragaje ibimenyetso ndetse n’abatangabuhamya bityo icyaha cyo guhoza ku nkeke basanze kitamuhama.

Bityo akatirwa igihano cy’imyaka itanu n’ukwezi kumwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe. Urukiko rukaba rwanzuye gutyo rusaba ko abajurira batagomba kurenza iminsi 30.

Ndabereye Augustin yafunzwe ku itariki 30 Kanama akekwaho gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye. Urubanza rwe ruburanishwa mu mizi kuya 21 Mutarama 2020 ruburanishirizwa mu muhezo kuko aribyo Ndabereye yari yasabye avuga ko harimo amabanga y’urugo atagomba kujya ahagaragara.

Uwimana Joselyne

Soma Inkuru

Ibitekerezo

  1. Ahwiiii!!!! ,Abashinjaga ibinyoma madame kamaliza muragaragaye ,arega Imana ntirenganya ,nandi mahano yakoze yose azashira ajye ahagaragara kuko ibimuhamye n’inkigitonyanga munyanja y’amahano yakoreye madam kamaliza!!!

  2. Oh my Godness ! ,Ahubwo 5 years ninamike cyane rwose ukurikije amabara yakoreye uriya mudam ,his animosity is too dengerous, on my view he was supposed to be jailed 10 years and over !!! + Enough amount for revange to be paid, otherwise this is not a real and matching punishment for a crazy Man like this one!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close