Mu nama y’Abaminisitiri iheruka kuba kuwa 26 Mutarama 2022, nibwo hemejwe ko uyu Musenyeri Arnaldo Catalan ari intumwa ya Papa mu Rwanda nkuko bigaragara mu itangazo ryayo ,aho bigaragara ko aje gukorera ubutumwa bwe mu Rwanda ibyo bita “ Apostolic Nuncio to the Republic of Rwanda.”
Iyi ntumwa ya Papa mu Rwanda , ubusanzwe avuka mu gihugu cya Philippines, muri Diyosezi ya Manila, akaba yakoreraga ubutumwa bwe mu Bushinwa.
Musenyeri Arnaldo Catalan wari intumwa ya Papa mu gihugu cy’u Bushinwa, asimbuye Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ wagizwe Intumwa ya Papa mu gihugu cya Iran, nyuma y’imyaka ine yari amaze ari intumwa ya Papa mu Rwanda.
Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ ucyuye igihe, nyuma yo kwerekeza muri Iran aho yahawe ubutumwa bushya, yasezeye kuri Perezida Paul Kagame tariki 26 Nyakanga 2021, ubwo yari yamwakiriye mu biro bye muri Village Urugwiro.
Mu myaka ine Musenyeri Andrzej JOZWOWICZ yari amaze muri ubwo butumwa yakoreraga mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagiye irushaho gutera imbere, aho yanabonye Cardinal bwa mbere mu mateka, ari we Antoine Cardinal Kambanda wahawe ubwo butumwa na Papa Francis mu mwaka wa 2020.
Uyu Musenyeri Andrzej JOZWOWIC yavukiye muri Pologne mu 196, akaba yarasoje ubutumwa bwe mu Rwanda mu mwaka wa 2021.
UMUHOZA Yves