Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko ingabo z’igihugu cyabo ziri mu nzira yo gusenya umutwe witwaje intwaro wa Hamas ugenzura Intara ya Gaza muri Palestine.
Netanyahu yasobanuye ko iyi ntambwe yatewe ubwo ingabo z’igihugu cyabo zinjiraga mu karere ka Rafah no mu muhora wa Philadelphi uri ku mupaka uhuza Palestine na Misiri.
Yagize ati “Ntabwo ntekereza ko twashoboraga kugera kuri iyi ntsinzi tutinjiye muri Rafah kandi ntabwo ndi kujegajezwa n’igitutu cy’amahanga na Amerika, byatubujije kujya muri Rafah no muri Philadephi.”
- Kwamamaza -
Uyu muyobozi yagize ati “Ubu Israel iri mu mwanya wo gusenya Hamas mu rwego rwa gisirikare”, asobanura ariko ko iyi ntsinzi izagerwaho neza mu gihe bazaba bamaze gusenya ubuyobozi bw’uyu mutwe no mu rwego rwa politiki.
Netanyahu yasobanuye ko adashaka kuyobora intara ya Gaza, ahubwo ngo ashaka gukuramo Hamas. Ati “Ntabwo nshaka kuyobora Gaza, ariko ndashaka kuyikuramo Hamas.”
Ibihugu birimo Qatar, Amerika na Misiri biri kugerageza guhuza Israel na Hamas, kugira ngo buri ruhande rurekure imbohe rwafashe. Uyu mutwe ugaragaza ko kugira ngo bishoboke, ingabo z’iki gihugu zigomba kubanza kuva mu muhora wa Philadephi.
- Kwamamaza -
Netanyahu yagaragaje ko kuva muri uyu muhora cyangwa mu bindi bice bya Gaza, byatuma abo muri Israel bicwa. Ati “Bavuga ngo ‘Nimuhaguma, ibiganiro bizahagarara’. Nanjye navuga ngo ‘ayo masezerano azatwica’.”
Intambara yo muri Gaza yatangiye mu Ukwakira 2023 nyuma y’igitero gikomeye Hamas yagabye muri Israel cyiciwemo abantu 1200. Muri aya mezi, iyi ntara imaze gupfiramo abarenga 40.900.