Mu karere ka Rwamagana, Umugabo witwa Hakizimana Emmanuel w’imyaka 27 yatawe muri yombi akekwaho gufata umwana w’umuturanyi we ufite imyaka icumi aramwica amuciye umutwe, aramwotsa; hanyuma aramurya.
Aya mahano yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2020 abera mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David aganira na MUHAZIYACU.com dukesha iyi nkuru yavuze ko koko ayo mahano yabaye aho uwo mugabo yasanzwe iwe yishe uwo mwana inyama ze amaze kuzotsa ari kuzirya.
Yagize ati: “ Nibyo uwo mugabo yagiye mu rugo rw’umuturanyi afata umwana wabo witwa Ngabonzima Emmanuel ufite imyaka icumi amujyana iwe mu rugo aramuniga amuca umutwe, amukata igitsina n’ibiganza n’umukondo, n’ibindi bice by’umubiri atangira kubirya, yabanje aramubabura yadukira inyama ararya.”
Gitifu Muhigirwa avuga ko kugira ngo bimenyekane byaturutse ku kugenzura amabwiriza ajyanye no kwirinda Icyorezo cya Koronavirus, aho muri ako gasantere hari hari abantu bari kunywera ahantu mu rugo, aba Dasso n’abandi bayobozi bagiyeyo bamugwaho ari kurya inyama z’uwo mwana.
Ati :“Bagenzuye neza bahise babona umutwe w’uwo mwana bamenya ko yamwishe, bagiye kumufata afata umuhoro ashaka kubatema, yageze aho ashaka kwiruka abantu baramufata.”
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda iki cyorezo baguma mu ngo zabo bagatangira amakuru ku gihe kandi bakita ku bana babo cyane cyane bababa hafi. Avuze ko imiryango yombi nta kibazo yagiranaga ku buryo byagera aho uyu mugabo arya umwana w’abandi.
Hakizimana Emmanuel wafashwe arya umwana w’abandi, yashyikirijwe Sitasiyo ya RIB ya Muyumbu mu gihe hategerejwe ko yoherezwa i Rwamagana.
Si ubwa mbere mu Karere ka Rwamagana hagaragaye ubwicanyi nk’ubu, mu mwaka wa 2018 nabwo mu Murenge wa Karenge hagaragaye umugabo wishe umugore we akamukatamo ibice, bimwe akabijugunya mu mazi, ibindi akabijugunya mu musarani.
Ivomo: Muhazi yacu
Ndacyayisenga Jerome