Hon.Moussa Fazil HARERIMANA wa PDI,Hon.Ntezimana Jean Claude wa DGPR ni bamwe mu bahamwa amahirwe yo kuyobora inteko nshinga amategeko y’uRwanda
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby’ibanze byavuye mu ibarura ry’amajwi y’Abadepite 53 batorwa mu buryo butaziguye, mu batoye bagera kuri 96.7%, byagaragaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki itanu bifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byatowe ku majwi 62.67%.
Byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Abanyarwanda bari imbere mu gihugu ndetse n’abo mu mahanga batoye mu buryo butaziguye Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki cyangwa umukandida wigenga. Komisiyo yatangaje ko Abanyarwanda batoye neza bagera kuri 8,730,059.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko amatora muri rusange yagenze neza ashimira abayagizemo uruhare ati “Tuboneyeho gushimira Abanyarwanda ku bwitabire bagaragaje muri aya matora.”
Iby’ibanze byavuye mu ibarura mu majwi mu matora y’Abadepite batorwa muri ubu buryo byerekanye ko Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki bafatanyije, PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, watowe ku majwi 5,471,104. Ibi bingana na 62.67%
Umutwe wa politiki ukurikiraho ni Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL), ryagize 10.97% bingana n’abarishyigigikiye bagera kuri 957,602.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatowe na 827,182 bingana na 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) rifite abaritoye 507,474 bingana na 5.81%.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR-Green Party-Rwanda) ryagize 5.30% bingana n’abantu 462,290, mu gihe PS Imberakuri ifite abantu 459,526 bingana na 5.26%.
Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 bingana na 0.51%.
Benshi mu basesenguzi bazi neza Politiki y’uRwanda bavuga ko kuba Umutwe wa PDI uyobowe na Moussa Fazil HARERIMANA waratinyutse kwiyamamaza wonyine mu matora y’Abadepite yabaye harimo indi mibare yo kuzayobora Inteko mu gihe cyane ko babonye amajwi abinjizamo.
Umwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite wari umaze igihe kinini uri mu maboko ya PL ariko ariko ibipimo birerekana ko ishobora kuwutakaza muri iyi manda.
Hari uwatekereza ko umutwe wa PSD ariwo ushobora kuza guhabwa amahirwe?
Abasesenguzi basanga bidashoboka kuko kuva inteko ya Sena yashyirwaho ishyaka PSD ariryo ryagiye riyobora Sena y’igihugu aha twahera kuri Dr.Vincent Biruta,Dr.Ntawukuriryayo,Dr,Iyamuremye Augustin na Dr.Kalinda uyoboye Sena muri iki gihe nawe akomoka muri PSD.
Havuzwe amaraso mashya ashobora kuzanywa avanywe muri Opozisiyo!
Bamwe mu basesenguzi baganiye na Rwandatribune bavuga ko iturufu ishobora guhira Ishyaka rivuga ko ritavuga rumwe na Leta y’uRwanda Democratic Green party ,umwe mu badepite baryo bakaba bashobora kuza mu bushyorishyori bw’Abayoboye inteko Shinga amategkeko aha bakavuga ko iri shyaka ryagaragaje umuhate mu kwiyamamaza ndetse,ubwo hatangazwa ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu Dr.Frank Habineza yirinze gusaza imigeri ahita ashimira Perezida Kagame amwifuriza insinzi.
Aha rero amasoko ya Rwandatribune akavuga ko iri shyaka ubusanzwe ryari rifite abadepite babiri mu nteko,k’ubwuko hiyongereyeho amajwi make kuyo ubusize ryari ryabonye mu matora y’abadepite,rishobora kunguka undi mwanya wa gatatu mu nteko,ikindi abasesenguzi bavuga nuko Depite Ntezimana Claude yakoresheje umwanya we muri Komisiyo yabarizwagamo ya PAC,ari umwe mu ba Depite ba Green Party bashobora guhatana na Moussa Fazil kuyobora inteko cyangwa akamubera Visi-Perezida.
Amajwi menshi ariko yifuza ko Moussa Fazil yayobora inteko kugira ngo yuzuze bimwe mu byifuzo yasabaga ko Perezida Kagame yagirwa Baba wa Taifa,icyubahiro aba Tanzaniya bahaye Mwalimu Julius Nyelele cyane,ko abaturage batatinze kwerekana amarangamutima yabo k’ubwurukundo bakunda Perezida Kagame,yaba mu bwitabire bwo kwiyamamaza ndetse n’ibyavuye mu matora.
Ubwanditsi
Ikinyarwanda cyanyu giteye inkeke. Hari ibyo mwandika umuntu akayoberwa niba byanditswe n’umunyamahanga cyangwa umunyarwanda. Urugero: Kuzanywa aho kwandika kuzanwa, ubushyorishyori aho kwandika ubushorishori, ubusize aho kwandika ubushize, nuko aho kwandika ni uko, k’ubwurukundo aho kwandika kubw’urukundo, ariwo aho kwandika ari wo et…