Uyu munsi kuwa 29 Mutarama, ku rukiko ruburanisha imanza mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda, mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Major Callixte Sankara aregwamo ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba hakiriwe undi muturage uregera indishyi z’akababaro.
Maitre Yusufu uvuga ko yatwikiwe imodoka akanamburwa ibyangombwa avuga ko yategewe mu modoka yararimo ubwo yagendaga mu muhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe.
Maitre Yusufu yagize ati” kuwa 15 Ukuboza 2018 twari mu modoka yavaga Rusizi hanyuma twategewe muri Nyungwe, icyo gihe nambuwe ibyangombwa, birimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ikarita y’akazi n’ibindi nyuma naje no gutwikirwa n’imodokari.”
- Kwamamaza -
Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bwongeye gusobanura ibirego 17 Nsabimana Calixte uzwi nka major Calixte Sankara aregwa byiganjemo iby’iterabwoba aho ubushinjacyaha bwongeye kuvuga ko Nsabimana Calixte yashakiraga inkunga umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi hanyuma akazohereza muri Congo aho uyu mutwe wari ufite ibirindiro.
Uyu munsi ubushinjacyaha bwagaragaje umupolisi uri muri polisi y’u Rwanda Nsabimana yashishikarije kujya muri uriya mutwe urwanya leta y’u Rwanda anamusaba ko yamushakira abana barokotse Jenocide yakorewe abatutsi ngo bajye muri uyu mutwe.
Uyu mutangabuhamya avugako hari undi muntu Sakara yahaye ibihumbi 111. Uyu mutangabuhamya yari kwifashisha yambuka ajya Uganda kugira ngo ahure n’uwari kubimufashamo .
- Kwamamaza -
Ati”uyu muntu nawe arahari mumushaka namubona Kandi n’ububuhamya burahari kuko buranditse.”
Ahawe umwanya ngo yiregure, Sankara yaranguruye agira ati’ ibyaha 17 nshinjwa ndabyemera kandi ndabisabira imbabazi.”
Sankara yagaragaje ko ubushinjacyaha bwibeshye kuko FLN ariyo yabayeho mbere ya MRCD, ikaba yaravutse kubera ugucikamo ibice kwa FDLR. FLN yihuje n’andi mashyaka na RNC hamwe n’andi mashyaka bityo yitwa MRCD anatorerwa kuba vice president
Naho ku gitero cyo kuwa 19 Kamena 2018 yavuze ko atari acyizi ko ahubwo yakimenyeye mu nama.
Yagize Ati “FLN n’ubwo yateraga ntiyabaga igamije kwigaragaza no kubitangaza n’ubwo Kayumba Nyamwasa yaje kubyiyitirira ari nako asaba Inkunga.”
Yavuze ko kuba ubushinjacyaha buvuga ko yigambye igitero cya Kitabi atari byo. Aha yavuze ati”sinacyigambye, ahubwo nacyamaganiye kure mvuga ko ari leta y’u Rwanda yabikoze kugira ngo ibone uko itera u Burundi.”
- Kwamamaza -
Gusa kandi Nsabimana yemeye ko byakozwe n’ingabo yavugiraga naho kubigoreka gutyo ngo yagiraga ngo abone uko avugira ingabo yavugiraga zari zishe abaturage kandi bagombaga kubikundishaho kugira ngo babiyumvemo babone uko babangisha ubutegetsi bw’u Rwanda ari nako bafata igisirikari n’igipolisi kugira ngo babyereke amahanga maze bakomeze kubona inkunga yavaga mu bihugu bigera kuri 30 byari biri inyuma y’uyu mutwe wa FLN.
MASENGESHO Louis