NSABIMANA Callixte (Alias Major Sankara) ubu afungiye muri gereza ya Nyarugenge kuri uyu wa Kane taliki 04, Kamena, 2020 azongera kuburana mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri mu karere ka Nyanza. Urubanza rwe tuzaburanishwa hifshishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda icyorezo cya Covid 19.
Amataliki nyayo Callixte Sankara yafatiwemo n’aho yafatiwe ntazwi, ariko taliki 30, Mata, 2019 uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwamufashe kandi ko azashyikirizwa ubutabera.
Taliki 17, Gicurasi, 2019 uyu musore yiretswe itangazamukuru n’Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB.
Nyuma y’igihe gito yaje kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ndetse abwira umucamanza ko ibyaha aregwa abyemera kuko kubihakana byaba ari ukwigiza nkana kuko ‘n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byaza bikamushinja.’
Sankara yamenyekanye mu bitangazamakuru mpuzamahanga no ku rubuga rwa YouTube yigamba ibitero bitandukanye byagabwe muri Nyungwe no mu karere ka Nyaruguru.
Nsabimana Callixte kandi yagize uruhare mu ishyingwa ry’umutwe wa RRM ndetse awinjiza mu ihuriro MRCD UBUMWE ryari rikuriwe na Gen Wilson Irategeka wishwe na FARDC umwaka usize.
Akurikiranyweho ibyaha bitandatu:
- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,
- Gukora iterabwoba ku nyungu za politiki,
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba,
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba,
- Kuba mumutwe w’iterabwoba,
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba,
Muri Kamena, 2020 kandi bitaganyijwe ko hari abandi bakurikiranyweho ibyaha bikomeye bazaburanishwa
Abo ni:
-Phocas NDAYIZERA wahoze ari umunyamakuru wa BBC biteganijwe ko azaburana kuwa 09/Kamena/ 2020 akaba areganwa n’abantu 12, abazwi cyane bakaba ari:
-NKAKA (Alias La Farge Fils BAZEYE Ignace) wahoze ari umuvugizi wa FDLR
-Lt Col NSEKANABO (Alias Abega) wahoze ashinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR.
Aba biteganijwe ko bazaburana kuwa 24/ Kamena/2020.
Baregwa ibyaha birindwi;
- Ubugambanyi,
- Kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo,
- Kwica abantu no kugaba ibitero kubaturage babasiviri
- Gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengeramatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga,
- Kugirira nabi ubutegetsi buriho,
- Kuba mw’ishyirahamwe ry’iterabwoba,
- Gukora iterabwoba kunyungu za Politike .
Aba bagabo bose bazaburana bari muri gereza aho bafungiye, bikorwe mu ikoranabuhanga rya Skype kubera kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.
Maj.Nsabimana Callixte Sankara avuka mu ntara y’Amajyepfo,mu Karere ka Nyanza I Rwabicuma yabaye Umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri RNC aza kurivamo aho yarebanaga ay’ingwe na Kayumba Nyamwasa aho yamushunjaga ko amusambanyiriza umukobwa we,muri 2018 nibwo yashinze Ishyaka RRM afatanyije na Noble Marara na Kazigaba Andre nyuma aba n’Umuvugizi wa FLN inyeshyamba z’impuzamashyaka MRCD UBUMWE yihereza n’ipeti rya Majoro.
Mwizerwa Ally