Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda Paul Mukunzi yasabye ababyeyi gufasha abana mu gukora ibizamini batekanye ntibabuzwe amahirwe yo gukora ibizamini byabateguriwe kuko ari igihombo ku mwana umara imyaka itandatu yiga ariko akaza kurata ikizamini.
Uyu muyobozi yabivuze kuri uyu wambere tariki 8 Nyakanga 2024 ubwo abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu karere ka Rubavu batangiraga gukora ibizamini bisoza ikiciro cy’amashuri abanza cy’ umwaka w’amashuri 2023/2024, cyatangirijwe mu murenge wa Kanama ku rwunge rw’amashuri rwa Rusongati.
Kuri iyi site hakoreye abanyeshuri 212 muri 214 bari bateganijwe baturutse ku kigo cya Rusongati, Rwanzuki, Karambo, na Yungwe byo muri uyu murenge, babiri muri bo batabashije kuboneka bakaba bahise bakurikiranwa n’inzego zibanze kugira ngo hamenyekene impamvu basibye ikizamini cya leta.
- Kwamamaza -
Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro Paul Mukunzi watangije kumugaragaro iki gikorwa akaba yavuze ko nta mwana wakagombye kuvutswa amahirwe ye yo gukora ikizamini cya leta kandi amaze imyaka itandatu yiga.
Yagize ati: “Kugeza ubu umurongo wa leta nuko umwana wese agomba kwiga, kuba rero umwana yarize imyaka itandatu ariko kumunsi w’ikizamini akabura nabyo biba biteye agahinda,[…]Ubutumwa dukomeza gutanga kubabyeyi rero nuko nta mwana ukwiye kubuzwa amahirwe kuko umwana iyo ari kwiga abafite icyo zimarira we ubwe, aabyeyi ndetse n’igihugu muri rusange”.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu Ishimwe Pacifique nawe yasabye ababyeyi bafite abana barimo gukora ibizamini gufasha no gutegura abana babo kugirango bakore ibizamini bameze neza kandi batekanye mu rwego rwo kubatinyura kuko hari abagera mubizamini bakagira ubwoba.
- Kwamamaza -
Yagize ati: “Ababyeyi ni bigomwe bafashe abana, babahe ibishoboka byose babone uko bakora ibizamini banishimye, babamare ubwoba babatinyure bababwireko ari ibintu bisanzwe. Ubwo ni ubufatanye mu rwego rwo kugaragaza uruhare rwabo muri iki gikorwa kuko natwe tubitaho tukabagaburira kugira ngo baze gukora ikindi kizamini bumva bameze neza”.
Bamwe mubanyeshuri Rwandatribune.com yasanze kuri Site ya Gisa mu murenge wa Rugerero barangije ikizamini cyambere cy’imibare arinacyo bahereye ho kuri uyu wa mbere bavuze ko cyari cyoroshye kandi ko ibyo babajijwe basanze byose barabyize, ku buryo bibaha amahirwe yo gutsinda neza n’ibisigaye ndetse bakaba banafite icyizere ko bose bazabona amabaruwa abemerera gukomeza mu kiciro cy’amashuri yisumbuye.
Mu gihugu hose abanyeshuri 202 999 nibo biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza umwaka w’amashuri wa 2023/ 2024, muri bo 91 189 ni ab’igitsina gabo naho 111 810 ni ab’igitsina gore, baturuka ku bigo 3 644 bakoreye ku masantere y’ibizami 1 118. Mu karere ka Rubavu hakaba habarurwa abanyeshuri 7,923 bakoreye kuri site 33.
Rwandatribune.com