Martin Fayulu umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC , yagize icyo asaba akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kugirango amahoro n’umutekano biboneke mu burasirasirazuba bwa DRC.
Mu biganiro byahuje itsinda ry’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC , Martin Fayulu yasabye aka kanama kotsa igitutu u Rwanda rukagirana ibiganiro na FDLR na Uganda ikagirana ibiganiro na ADF .
Martin Fayulu ,yakomeje avuga ko DRC itazigera ibona amahoro arambye mu gihe iyi mitwe yombi ikibarizwa mu Burasirazuba bwa DRC ,ngo kuko u Rwanda rutera inkunga M23 rwitwaje ko iki gihugu gicumbikiye FDLR ndetse na Uganda ikinjira k’ubutaka bwa DRC yitwaje umutwe wa ADF .
Yagize ati:”Kugirango DRC ibone amahoro n’umutekano, akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi kagomba gusaba Perezida Paul Kagame gutegura ibiganiro n’umutwe wa FDLR na Perezida Museveni agategura ibiganiro na ADF , iyi mitwe ariyo yabaye urwitwazo rutuma u Rwanda na Uganda bihoza ijisho kuri DRC”
Yashinje kandi u Rwanda na Uganda , gutegura umugambi wo kwigarurira ubutaka bwa DRC no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu, binyuze mu mutwe wa M23 na ADF.
Martin Fayulu, yanatunze agatoki Ubutegetsi bwa DRC, aho yagaragaje ko kuba ikibazo cy’umutakano mucye gikomeza kuba ingorabahizi muri DRC, biterwa n’inzego z’iki gihugu zidashoboye ngo kuko abayobozi bakunze kuyobora DRC , batagiyeho hashingiwe k’ubushobozi bwabo ahubwo ko bashizweho n’uburiganya bwo kwiba amajwi.
Martin Fayulu , azwiho kwibasira u Rwanda na Uganda aho akunze kuvuga ko ibi bihugu byombi bimeze nk’impanga zishaka gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation muri DRC (gucamo DRC ibice) no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu.
Gusa Martin, ntiyigeze agaragaza uruhare rw’igihugu cye mu gutuma iyi mitwe ihungabanya umutekano w’abaturanyi ikomeza kubaho, dore ko ibyegeranyo bitandukanye harimo n’ibyimpuguke za ONU ,bigaragaza ko DRC itera inkunga ndetse igakorana na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ariko umenya ibi bikongomani birwaye mu mutwe. FDRL na ADF ntamwanya u Rda na Uganda bafite wo kwicarana nabo, abakongomani mwabonye imari ishyushye muri izo nkoramaraso muzazijyanire, rwose ntawe uzaza kubasabaho.
Mureke arimo kwikoza agati ku ibya,ntaziko ibyo avuga byamubarira amazi nk’ibisusa.Utazi ikimuhatse,areba igitsure i……… yase.
Gusa abakongomani wagirango ubwenge barabuneye pe,uwabaroze ntiyakarabye,yanacitse ibiganza ngo atazabarogora rwose.Imana ababe hafi too.
Fayulu ubwe su mu Congomani
Ibi tuvyita ubusazi kuba ymuntu aba adasobanukiwe umwanzi wigigugu gituranyi. Kuriwe afata M23 nka ADF na FDLR.
Ikibabaje nuko aruyu bita umucunguzi wa kongo.
Yebaba weee!!
Kuri we, ADF na FDLR bitabayeho, ibibazo bya M23, CODECO n’izindi Mai-Mabyi byaba bibonewe igisubizo. Igicucu gusa gusa. Uyu we abaye président wa Congo byaba bizambye burundu kuko yahora yikirigita akisetswa. Yaba ari inyuma y’abamubanjirije bose.