NyamukuruPolitikeUbucukumbuziUmutekano

Ntamuhanga Cassien (RANP_Abaryankuna) mu rugamba rwo kweza Kayumba Nyamwasa ku ibura rya Ben Rutabana

Ntamuhanga Cassien (RANP_Abaryankuna) mu rugamba rwo gukorera isuku n’isukura Kayumba Nyamwasa kugira ngo ahumanurwe ku cyaha cyo kuzimiza  Ben Rutabana.

Umusizi akaba n’umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yinjiye mu rugamba rwo gutera ingabo mu bitugu Kayumba Nyamwasa ukomeje kotswa igitutu kubera ibura ry’umuhanzi akaba n’umwe mu bayobozi ba RNC Ben Rutabana.

Ntamuhanga Cassien mu nkundura yo kweza Kayumba Nyamwasa

Mu cyegeranyo yanyujije k’urubuga rwe rw’umutwe wiyita abaryankuna mu mutwe w’inkuru igira iti: www.abaryankuna.com/iperereza-menya-uko-ben-rutabana-yabuze-ababigizemo-uruhare-naho-aherereye-muri-iki-gihe.

Mu nshamake y’iyi nkuru Ntamuhanga asobanura ko, kuya 04 Nzeri 2019, saa tatu n’iminota 45 z’ijoro (21: 45) ku isaha yo mu Bubiligi, ariho Bwana Ben Rutabana  yafashe indege yerekeje Entebbe, Indege Ben Rutabana yarimo yahagaze gato i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, ikomeza urugendo rwayo igera Entebbe ku manywa y’ihangu saa saba n’iminota mirongo itanu (13: 50) z’umunsi ukurikiyeho, ni ukuvuga kuya 05 Nzeri 2019.

Ben Rutabana yafashwe bugwate na CMI

Ben Rutabana amaze kugera muri Kampala yaruhutseho gato maze ku mugoroba ahagana saa kumi ku isaha ya Kampala ahamagara Bwana Ntamuhanga Cassien wiyita MUSHAMBO wari umaze igihe gito ageze Kampala, amubwira amagambo asa nk’umutera ubwoba kandi amutegeka guhita yitegura akamanuka agasanga abandi ku rugamba.

Ben Rutabana abonye Ntamuhanga yanze kumuherekeza ngo yafashe icyemezo uwo mugoroba cyo kugenda wenyine afata imodoka yerekeza i Mbarara kwa Bishop Deo Nyirigira.

Bishop Deo Nyirigira wa RNC Uganda, aha wari umunsi wa Saint Valentin

Aho kwa Nyirigira yahamaze iminsi ibiri, maze ku cyumweru ahaguruka i Mbarara, aherekejwe n’umuhungu wa Bishop Deo Nyirigira witwa Mwizerwa Felix berekeza I Rusthuru aho bari bategerejwe n’Umukuru w’inyeshyamba za RNC witwa Maj.Richard wari kumwe na Gen.Makenga wa M23, arangiza avuga ko Mwizerwa na  Ben Rutabana bakigera imbere ya Gen.Makenga muri Rusthuru  bisanze mu maboko ya RDF, ijyana Rutabana, Mwizerwa Felix na Maj.Richard i Kigali muri Pikapu y’umweru.

Mwizerwa Felix bavuga ko yabuze ,yibereye mu buzima bwiza i Mbarara
Ibimenyetso simusiga ku inkuru ya Ntamuhanga Cassien ari incurano?

Mu kiganiro Madame Mukangemanyi Adeline Rwigara mushiki wa Ben.Rutabana mu kiganiro yagiranye na VOA ku wa 16 Ugushyingo 2019 yahamije ko yivuganiye na Kayumba ubwe amuhamiriza ko Ben Rutabana ari mu kazi kandi ko aho ari itumanaho ritashoboka, ariko ko bidatinze azasubira ku murongo bakavugana.

Ibaruwa yanditswe n’Abavoka ba Benjamin Rutabana igaragaza ko hari abagiye ku musura aho yarafungiye ku biro bya CMI (HQ) biherereye ahitwa Mbuya bakabwirwa ko ntakibazo afite atekanye kandi afite ubuzima bwiza, ibi bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 2 Mutarama 2020 isaba urwo rwego kurekura Ben Rutabana cyangwa bakamushyikiriza ubutabera.

Umunyamategeko wa Ben Rutabana witwa David Gureme Mushabe nyuma y’iperereza yakoze yandikiye urukiko rukuru rwa Uganda arusaba ko rwagira umwanzuro rufata ku kibazo cy’umukiriya we ni muri yabaruwa yo ku wa 12 Gashyantare 2020.

Kuri uyu wa 19 Gashyantare 2020 Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo nibwo ruzasuzuma ibikubiye mu byifuzo by’uyu munyamategeko wa Benjamin Rutabana, inteko ikazaterana kuri iyi taliki i saa tatu za mu gitondo (9h 00) nkuko bigaragazwa nihamagara ry’uru rukiko rishingiye ku cyemezo cy’Umucamanza.

Muri iki cyemezo cy’urukiko rukuru rwa Kampala Umucamaza yahatiriye ibigo by’ubutasi bya Uganda aribyo, CMI, ISO, SIB, abanyamategeko ba Leta ya Uganda na Polisi y’iki gihugu kwitaba uru rukiko kugirango bagaragaze aho Ben Rutabana aherereye, ibi rero byerekana ko Ntamuhanga Cassien ari kubyina mbere y’umuziki kuko urukiko kugeza ubu arirwo rufite ikibazo cya Ben Rutabana mu kiganza.

Icyemezo cy’umucyamanza gihamagaza CMI kuza kwisobanura ku ibura rya Ben

Umwe mu bayobozi b’ingabo ukorera mu Regima y’ingabo za FARDC muri  Zone ya Rutshuru utashatse ko amazina ye atangazwa, mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com, ku kibazo kibaza niba ingabo za M23 zaba zifite ibirindiro muri Rutshuru, yasubije yisekera agira ati: nta M23 ikiri muri Congo abarwanyi bahoze muri uyu mutwe basubijwe mu buzima bwa gisivile uwo Gen.Makenga muvuga ari ku butaka bwa Uganda hamwe n’abandi barwanyi bake.

Impamvu y’icurwa ry’ibinyoma bya Ntamuhanga Cassien

Nyuma y’aho hasohokoye itangazo ry’ubufatanye bwa RNC n’Abaryankuna, Ntamuhanga Cassien agomba gukora ibishoboka byose kugirango ashimishe Kayumba Nyamwasa kandi amufashe kwikuraho umutwaro w’urubanza rw’amaraso ya Rutabana Benjamin kuko akomeje kotswa igitutu n’Abanyamategeko b’Umuryango wa Ben Rutabana ngo yerekane aho ari .

Ntamuhanga yasezeranijwe akazi kuri Radio Itahuka ya RNC agasangayo Serge Ndayizeye usanzwe ahembwa agera ku 2000$ y’Amerika kugirango hazibwe icyuho cy’ibiganiro byakorwaga na Jean Paul Turayishimiye.

Ntamuhanga Cassien ndetse na Nyamwasa Kayumba bafitanye igihango nk’abatorotse ubutabera doreko bose bakatiwe n’inkiko bakaba basangiye bimwe mu byaha byo baregwa  bifitanye isano no kugambanira igihugu.

Mu kiganiro uyu munsi na Jean Paul gikorwa na Jean Paul Turayishimiye ubwe wari ushinzwe ubutasi muri RNC, aherutse guhamya Kayumba Nyamwasa na Dr.Etienne Mutabazi ko aribo bafite ukuri ku ibura rya Ben Rutabana, uku kuyobya uburari kwerekana inda nini no guhuzagurika mu byo batazi kuri Ntamuhanga Cassien dore ko Umuryango wa Ben Rutabana uzi neza ko ari mu maboko ya CMI ari nayo wiyambaje ubutabera bwa Uganda.

Ubwanditsi

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close