Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lundula Apala, yahishuye ko nta gitero FARDC izongera kugaba ku mutwe wa M23, mu gihe abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RD Congo bemeranije gukemura ikibazo cyayo binyuze muri Dipolomasi.
Ibi Minisitiri Lutundula yabigarutseho mu Nteko rusange ya UN iteraniye i New York ku nshuro yayo ya 77. Ubwo Perezida Tshisekedi yari amaze kuganira na Perezida Kagame ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakemeranya ko bagiye gushyira hamwe mu kurandura umutwe wa FDLR no gusaba M23 kuva mu bice yigaruriye, kuri uyu wa Kane 22 Nzeri 2022 Lutundula yahawe umwanya ngo asobanure impamvu M23 imaze igihe kirenga amezi atatu imaze mu mujyi wa Bunagana.
Lutundula yavuze ko ibibazo byose byerekeye M23 muri Bunagana byaganiriweho n’Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na RD Congo mu nama yabahuje iteguwe na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.
Kubwa Lutundula ngo mu gihe haribyo abakuru b’ibihugu byombi bumvikanye bizakuraho M23 na FDLR , FARDC itazongera gutegura igitero na kimwe kijya guhangana na M23.
Yagize ati:” Kubera iki se twakoreza abasirikare kurwana kandi hari igisubizo cyoroshye. Ntabwo dushyira imbere urugomo, nta mpamvu yo gusubira ku rugamba kandi ibiganiro byonyine bihagije mu gukemura ibibazo.”
Ku bijyanye na MONUSCO, Minisitiri Lutundula yavuze ko ibyo kuba ntacyo imariye abaturage ba RD Congo byamaze kwigaragaza ndetse n’Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres akaba yaramaze kubibona. Ati:”Ni ukuri kuryana ariko na Antonio Guterres nawe yabonye intege nke z’ubu butumwa.”
Kuwa Gataru tariki ya 21 Nzeri 2022, Perezida Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa RD Congo bagiranye ibiganiro byanzuriwemo ko bagiye guca umuco wo kudahana cyane ku mitwe yitwaje intwaro irangajwe imbere na FDLR. Abakuru b’ibihugu byombi kandi bemeranyije ko na M23 imaranye umujyi wa Bunagana amezi atatu igomba ku wurekura ntayandi mananiza, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida Tshisekedi mu itangazo byasohoye.
None se M23 niva Bunagana Abaperezida bavuze ko izaba igiye kuba icumbitse hehe? Ubundi se muri bo ni nde utekerereza akavuga mu mwanya wayo?