NyamukuruUbuvugizi

Abubatse uburuhukiro bw’ibitaro bya Shyira bamaze imyaka ine bishyuza Miliyoni 1.905.000 Frw

Abaturage  bo mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu barasaba inzego zibishinzwe kubishyuriza amafaranga agera kuri 1.905.000 bambuwe na Rwiyemezamirimo ubwo hubakwaga uburuhukiro (Morgue) bw’ibyo bitaro  mu mwaka wa 2016.

ahahoze hakorera ibitaro bya Shyira ubu hakorera Centre de Sante

Mbere y’uko ibitaro bikuru bya Shyira byimurirwa aho bikorera ubu mu mudugudu wa Kazirankara , akagari ka Kanyamitana mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu byakoreraga mu kagari ka Cyimanzovu ,ho muri uyu murenge.

Bitarimuka byagize ikibazo  cy’uburuhukiro bw’abitabye Imana (Morgue)  biba ngombwa ko ubuyobozi bw’ibitaro  bufatanije na Minisiteri y’ubuzima butegura umushinga wo kubaka uburuhukiro.

Imirimo yo kubaka ubwo buruhukiro yatangiye mu mwaka wa 2015 ku bwa  Rwiyemezamirimo Mugabo Valentin wari watsindiye isoko. Mu kubaka ubu buruhukiro , Mugabo yahaye imirimo abaturage barimo abafundi , abafasha babo bazwi nk’ “ abayede ” hakiyongeraho n’abamuzaniraga ibikoresho byo kubakisha birimo  amabuye , amasima n’imicanga.

Byabaye ngombwa ko ibitaro bikuru  bya Shyira byimurirwa mu kagari ka Kanyamitana ku nkunga ya Leta y’ U Rwanda.

Uburuhukiro bw’imirambo

Mu kwezi kwa Mata 2016 nibwo imirimo yo kubaka ubwo buruhukro yahagaze Rwiyemezamirimo atishyuwe ngo nawe yishyure abaturage bamukoreye. Abaturage baganira na Rwandatribune.com  , bavuga ko bakoze bategereje guhembwa ngo bagire icyo bigezaho none ngo imyaka ibaye ine (4) bishyuza bakabarerega ko bazabishyura none amaso yabo yaheze mu kirere. Barasaba inzego zibishinzwe kubishyuriza.

Dukuzumuremyi Jean de Dieu , ni umwe muri abo baturage wakoze nk’umufundi aragira ati “ Umushinga wo kubaka uburuhukiro bw’ibitaro bya Shyira natangiranye nawo , dukoreshwa na Rwiyemezamirimo Mugabo Valentin nawe agenzurwa n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Shyira byayoborwaga na Dr. Rubanzabigwi Théoneste ariko byaje kurangira ntishyuwe agera ku bihumbi magana inani na mirongo itanu(850.000 frws). Turasaba  inzego zibishinzwe kuturenganura , tukishyurwa amafaranga yacu kuko igihe twayishyurije ni kera .”

Nyirambarushimana Angélique  wakoze nk’umuyede aragira ati “ Twirirwaga dutunda amatafari n’imicanga  , dushakisha uko twabaho none birangiye batwambuye ? Dusa n’abahebye , turi abo kurenganurwa ,  ababishinzwe nibaturwaneho batwishyurize rwose .”

Mugenzi we Amizero Adelphine  agira ati Ko twakoze  ntiduhembwe bisobanuye ko twatangaga umuganda? Nibaduhe amafaranga yacu twikenure twishyurire n’abana ubwisungane mu kwivuza.”

Ubwo uwari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kabonaka yasuraga          akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2018 , abaturage bamugejejeho iki kibazo maze nawe asaba inzego zibishinzwe kubishyura , nazo zimwemerera  ko mu gihe kitarambiranye bazishyurwa none kugeza na n’ubu ntibirakorwa.

Uwari umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Shyira  Dr. Rubanzabigwi Théoneste yijeje aba baturage ubugira kenshi ko bazishyurwa ariko biba mu magambo gusa  kuko nko mu kwezi kwa gatandatu 2018 yari yababwiye ko bazishyura kuwa 15 Nyakanga 2018 , birangira batishyuwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinnette  avugana na Rwandatribune.com yavuze ko ikibazo yagisanze mu karere kandi ko ari kugikorera  ubuvugizi. 

Aragira ati Navuganye na Rwiyemezamirimo  Mugabo Valentin kuri iki kibazo ambwira ko yaregeye urukiko kandi ko niyishurwa  nawe azishyura abaturage . Dutegereje ibyemezo by’urukiko rero kandi ntitwakwemera ko abaturage tureberera  barengana  bakamburwa kandi barakoze.”

Mu kiganiro Rwadatribune.com  yagiranye na Rwiyemezamirimo Mugabo Valetin  yavuze ko yemera ayo mafaranga abereyemo abatarage  ariko akabiseguraho avuga ko atabambuye ku bushake bwe ahubwo ko  byatewe n’uko nawe yambuwe , gusa ngo yamaze kuburana na Minisiteri y’ubuzima arayitsinda , akaba ategereje kwishyurwa maze nawe akabishyura.

Aragira ati Abaturage nibihangane  kuko naburanye na Minisiteri y’ubuzima mu rukiko rw’ubucuruzi , ndatsinda  mu rubanza rwasomwe kuya 06 Gashyantare 2020. Ntegereje kwishyurwa nanjye nkabishyura , nibihangane rero , bashonje bahishiwe.”

Ibitaro bishya bya Shyira

Ibitaro bya Shyira   byari bisanzweho byari  byarubatswe mu 1937, bikaba byari  bitakijyanye n’igihe  ugereranije n’ibyo bishya  bubakiwe na Leta y’u Rwanda bigatahwa ku mugaragaro  n’umukuru w’igihugu Paul Kagame kuya 04 Nyakanga 2017.  Ni ibitaro by’icyitegererezo mu ntara y’Iburengerazuba bigizwe n’ibyumba 150  byifashishwa muri Serivisi zitandukanye z’ubuvuzi.

SETORA Janvier.

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close