Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara, yahiye irakongoka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi modoka yafashwe n’inkongi, ubwo uwari uyitwaye yari ajyanye abana ku ishuri.
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya inkongi, yatabaye ariko igera aho imodoka yari iri imaze kwangirika.
- Kwamamaza -
SP Twajamahoro ati “Uwari utwaye iyi modoka avuga ko ibyangiritse bifite agaciro kangana na 45,000,000Frw kandi imodoka yari ifite ubwishingizi”.
SP Twajamahoro avuga ko hataramenyekana icyateye inkongi yatumye imodoka ishya igakongoka, ariko harakekwa ko ari insinga zitari zimeze neza bigatuma ishya, ariko ko bagikora iperereza ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi kandi ko Police yatabaye ikazimya uwo muriro.
SP Twajamahoro avuga ko nta muntu wahitanywe n’uyu muriro cyangwa ngo akomereke, kuko umushoferi wari uyitwaye yabonye umwotsi ubaye mwinshi bakayisohokamo vuba na bwangu.
- Kwamamaza -
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abantu bakwiye kujya bagenda mu binyabiziga babanje kubigenzura ko ari bizima, ndetse bakaba bafite ibyangombwa byose birimo ubwishingizi, ‘controle Techinique’, kugira ngo igihe bahuye n’ibyago cyangwa impanuka babashe kwishyurwa ibyangiritse.
Florentine Icyitegetse,
Rwandatribune.com.