Perezida Félix Tshisekedi yabonanye n’abayobozi ba politiki b’umuryango w’abibumbye hamwe n’abaturage bo mu ntara enye, bahurira ahahoze ari Intara y’Iburasirazuba avuga ko nyuma ya manda ze ebyiri yifuza ko Congo yazahita iyoborwa n’umugore.
Muri ubwo buryo bwo kungurana ibitekerezo n’abenegihugu bo mu ntara za Tshopo, Ituri, Bas na Haut-Uélé bateraniye hamwe n’Abayobozi bakuru muri politiki n’abaturage bo muri Grande Orientale, Perezida wa Repubulika yagaragaje ko afite icyifuzo cyo kubona umugore uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi Congo, nyuma ya manda ye ya kabiri yo kuba umukuru w’igihugu.
Mu magambo yatangajwe n’abari bitabiriye iyi nama uyu mukuru w’igihugu yagize ati: “Nyuma ya manda zanjye ebyiri, nifuza ko umugore ariwe wansimbura, kandi niyemeje kumushyigikira.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye uyu muyobozi yagiranye n’abari aho, hakurikiyeho gutanga impano izifashishwa mu matora azaba m’Ukuboza uyu mwaka.
muri uku gufata inkunga bakiriye amafaranga angana na Miliyoni 235 azifashishwa mu matora.
Uwineza Adeline