Muri iyi minsi mu ikipe ya Rayon Sports hari kugenda havugwamo amakuru atandukanye, nyuma yuko imaze gutakaza abakinnyi bagera kuri 4 bakomeye, kuri ubu ngubu nayo itangiye gushaka abakinnyi yasinyisha.
Bamwe mu bakinnyi bamaze gutandukana na Rayon Sports harimo Michael Sarpong watandukanye na Rayon Sports mu kwezi kwa Mata yirukanwe, Irambona Eric wagiye mu ikipe ya Kiyovu Sports, Iradukunda Eric Radu wagiye muri Police ndetse na Kimenyi Yves uherutse gusinyira Kiyovu Sports.
Rayon Sports bitewe n’ibibazo irimo byatumye itagaragara ku isoko ryo kugura nkuko byari bisanzwe ho, gusa kuri iyi nshuro amakuru ahari kandi yizewe nuko ubu Rayon Sports iri mu bihaniro n’umuzamu wa Gasogi United Kwizera Olivier kandi ko bigeze kure isaha ni saha wakumva ko yasinyiye Rayon Sports.
- Kwamamaza -
Kwizera Olivier ari mu bazamu beza u Rwanda rufite kugeza ubungubu, akaba yarazamukiye mu ikipe y’abato ikinira i Nyamirambo yitwa Vision nyuma akerekeza mu ikipe y’abato ya APR FC akaza no kuzamurwa mu kipe nkuru, ariko yaje gutandukana nayo yerekeza mu gihugu cya Africa y’Epfo avayo agaruka mu Rwanda akinira ikipeya Bugesera, ayivamo ajya muri Gasogi United, kuri ubungubu bikaba bivugwa ko ibiganiro biri ku musozo ni Ikipe ya Rayon Sports.
Ibi bije nyuma yuko hari hashize igihe bivugwa ko Kwizera Olivier ari mu biganiro na Vita Club yo muri Congo ndetse na Kwizera avuga ko bari mu biganiro nayo, ariko umuvugizi wa Vita Club Prince Lievain Nzazi yaje guhakana ko nta biganiro bagiranye na Kwizera Olivier.
Ndacyayisenga Jerome