Mu mahangaNyamukuruPolitike

Omar al-Bashir agiye gushyikirizwa ICC

Omar al-Bashir agiye gushyikirizwa ICC

Inkiko za Sudan  zigiye gushyikiriza Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, Omar Al Bashir wahoze ayobora kiriya gihugu. Akurikiranywaho ibyaha byo mu ntambara ndetse na Jenoside bivugwa ko yakorewe mu Ntara ya Darfur muri 2003.

 Bashir yavanywe ku butegetsi n’ingabo ze kubera igitutu cy’abaturage muri Mata, 2019.Yari yarabugiyeho muri 1989. Abashinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha bamaze igihe barashyizeho impapuro zo gufata Bashir akazakurikiranwa ku byaha byanditswe haruguru.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ubwicanyi bwabereye muri Darfur bwahitanye abantu 3000 bukira abandi miliyoni 2.5 mu byabo.

Mu Ukuboza, 2019 Bashir yakatiwe n’urukiko rwo muri Sudan gufungwa imyaka ibiri rumuhamije ubwicanyi bwakorewe abaturage bigaragambyaga bamwamagana.

 

Inama nkuru iyoboye Sudan yatangaje ko yemeye kohereza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye, abantu bose rwashyiriyeho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi, barimo Omar al Bashir wahoze ari perezida.

Amakuru yo kohereza Bashir muri ICC akurikira ibirego byinshi ashinjwa, bifitanye isano n’ibyaha by’intambara byabereye muri Darfur kuva mu 2003 ubwo hadukaga ubwicanyi bukomeye, bamwe bemeza ko yari Jenoside.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro bigamije amahoro byahuje guverinoma y’icyo gihugu n’inyeshyamba zo mu gace ka Darfur.

Umuvugizi wa Guverinoma, Mohammed Hassan Eltaish, yavuze ko bidashoboka ko ubutabera bugerwaho muri iki gihugu igihe hatabayeho komora ibikomere.

Yakomeje ati “Twemeranyije ko buri muntu wese bashyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi azagezwa imbere ya ICC. Mbivuze mu buryo bweruye.”

al-Bashir ashinjwa ubwicanyi bwakorewe abo mu bwoko bw’aba- Fur, Masalit na Zaghawa, kubatoteza bigamije kubasenya burundu, kubatera ihungabana, kurimbura imbaga, gufata abagore ku ngufu, gukura abantu mu byabo ku ngufu, iyicarubozo, kugaba ibitero ku basivile, gusahura, n’ibindi; ariko ibi byaha byose arabihakana.

Mu Ukuboza 2019, Bashir yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Omar al-Bashir yayoboye Sudan kuva mu 1989 nyuma yo guhirika ubutegetsi yifashishije igisirikare, nawe abukurwaho n’imyigaragambyo y’abaturage muri Mata 2019.

Abashinjacyaha ba ICC basabye ko Bashir atangira kuburanishwa ku byaha by’ubwicanyi byakorewe i Darfur, aho Umuryango w’Abibumbye uvuga ko byahitanye abantu babarirwa mu 300 000, abandi miliyoni 2.5 bagakurwa mu byabo.

Abashinjacyaha muri Sudan nabo bashinjije Bashir kwica abigaragambyaga mu myigaragambyo yahiritse ubutegetsi bwe.

 

Mwizerwa Ally

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close