Perezida Felix Tshisekede, yatanze amabwiriza yo guta muri yombi Gen Maj Gihanga Smith ukomoka muri teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Gen Gihanga Smith, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Regiyo ya 22 y’Ingabo za FARDC zikorera mu ntara ya Lumbumbashi, akaba yashyizweho ibyaha birimo kunyereza toni zigera ku 120 z’Amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Cuivre za Sosiyete Tenke Fungurume, icukura amabuye y’agaciro muri Lumbumbashi, nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’igisirikare cya FARDC.
Yatawe muri yombi kuwa 24 Kanama 2023, ubwo yari mu murwa mukuru Kinshasa, yitegura gusubira i Lumbumbashi, mu kazi ke ka buri munsi ko kuyobora ingabo muri ako gace.
- Kwamamaza -
N’ubwo bimeze gutyo ariko , Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakomoka muri teritwari ya Masisi, babyamaganiye kure, bavuga ko ari ibyaha bihimbano, ahubwo ko ari gahunda ya Perezida Tshiskedi igamije kwikiza Abanye congo bavuga Ikinyarwanda mu gisirikare cya Leta no mu zindi nzego z’igihugu.
Aba banye congo, bongeyeho ko nyuma yo guheza Abanyamasisi mu Buyobozi bw’ibanze bw’iyo teritwari, ubu Perezida Felix Tshisekedi, yongeyeho no gufunga mwene wabo Gen Gihanga Smith, umwe mu basirikare bakomeye Abanyamasisi bafataga nk’ubahagarariye mu Ngabo z’Igihugu.
Kugeza Ubu,Abanye congo bavuga Ikinayirwanda batuye muri Teritwari ya Masisi, bakomeje gukemanga Ubutegetsi bwa Pereida Tshisekedi, nyuma yo kubaheza mu buyobozi bw’Ibanze bwa teritwari ya Masisi, agakurikizaho guhita afunga Gen Gihanga Smith.
- Kwamamaza -
Aba , bavuga ko batumva impamvu Abanye congo bavuga Ikinyarwanda aribo bafite ubwiganze muri teritwari ya Masisi, nyamara ngo Liste z’agateganyo z’Abayobozi b’ibanze biteganyijwe ko aribo zashyirwa mu buyobozi bw’iyo teritwari mu gihe Etat de Siege(Ubuyobozi bwa gisirikare) izaba ivuyeho, nta Munye congo n’umwe uvuga Ikinyarwanda ukomoka i Masisi urimo.
Bakomeza bavuga ko , bigaragaza ivangura bari gukorerwa n’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ndetse ko gahunda iriho, ari ukugirango bajye babakoresha ibyo bashatse , kubagambanira no kubaheza mu nzego zose z’Ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com