Ubwo yatangizaga umwiherero ku nshuro ya 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu kuri iki cyumweru kuwa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye za leta kwirinda amakosa yakunze kubaranga, bakamenya gutandukanya akazi kari mu nyungu z’igihugu rusange n’izabo bwite.
Uyu mwiherero ubaye nyuma y’iminsi mike abaminisitiri batatu muri Guverinoma beguye. Perezida Kagame yavuze ko iyo umwiherero utangira ku wa Kabiri umubare w’abaminisitriri bavuye ku mirimo uba wariyongereyeho nk’abandi batatu.
Avuga kuri aba baminisitiri beguye ku mirimo yabo,Perezida Kagame yahereye kuri Evode Uwizeyimana wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko.
Yavuze ko benshi mu bayobozi, ibyo badakora neza, impamvu ni imwe ishingiye ku mico mibi iri mu bantu benshi.
Yakomeje agira ati “Evode aragiye mu ruhame, asanze abantu b’umutekano bari mu kazi, aparika imodoka ye ahantu hatemewe, aho bagenzurira abinjira mu nyubako we ahisemo kunyura ku ruhande.”
Yavuze ko umwana w’umukobwa wari mu kazi yamwegereye, aramubwira ngo unyuze ahatariho undi akubita umwana w’umukobwa agwa hasi nicyo gisubizo yahaye umwana w’umukobwa.
Perezida Kagame yavuze ko atari ubwa mbere n’ubwa kabiri akoze ayo makosa ahubwo ko ariko asanzwe abigenza.aha Umukuru w’igihugu yabajije abandi bayobozi impamvu bamubonaga akora ibyo abisubiramo bakamureka.Ati:” mwaramubonye muraceceka.kuki?”.
Kuri Munyakazi Isaac wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, yavuze ko yamwirukanye kubera amakosa ya ruswa yamuranze.
Yavuze ko hariho ‘ibintu by’urutonde ku mashuli abayobozi b’ishuri rimwe ngo bagiye kureba Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuli ari inyuma y’100, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.
Ati “Baramubwira bati tworohereze ishuli ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora bati tuzaguhemba. Amafaranga ibihumbi 500, muzira n’ubusa.”
Perezida Kagame yavuze ko Munyakazi na we yaje kubyemera ndetse ko hari n’ibimenyetso kuko bamufatiye mu cyuho.
Yakomeje avuga ko iyo amwihorera nta n’umwe muri bagenzi be wari kumugaragaza. ati: “Nawe iyo mbyihorera, nta nubwo twari kuza hano ngo hagire umbaza muri mwe kuko ntacyo bibatwaye. Iyo ntamwirukana yari kuza akicara hano.”
Perezida Kagame ubwo yavugaga ku mpamvu zatumye uwari Minisitiri w’Ubuzima yegura, yagarutse ku buryo mu minsi ishize yasabye ko abayobozi bose bazajya mu mwiherero bazasuzumwa hakarebwa niba nta n’umwe waba ufite ikibazo cya Virus ya Coronavirus iteye inkeke Isi muri iyi minsi.
Ati “Sinzi ukuntu byanjemo mbyutse, ntelefona bamwe mu bayobozi ndavuga nti iyi Coronavirus, ndavuga nti twese badupimye tukajya mu mwiherero tumeze neza. Nti mubwire Minisitiri w’Ubuzima ngo twese [badupime] nanjye bampereho.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko bari bamaze iminsi bamubwira ko twiteguye ko itugezemo [yarwanywa], ko ibintu byose biteguye. Nyuma yumva ngo ntabwo ari ngombwa ngo bagenda.
Perezida Kagame yavuze ko ngo Dr Gashumba hari uwo yabwiye ko bafite ibikoresho 3500 byakwifashishwa mu gusuzuma iyi ndwara, “ko nituvanamo 400 z’abagiye kujya mu mwiherero turaba tugabanyije cyane”.
Yakomeje avuga ko uwo muntu wavuganaga na Gashumba yamubwiye ko “ibyo kuba uvanyeho 400 biraba bigabanutse, utelefone Perezida ubimubwire”.
Ngo abantu bo mu nzego z’umutekano bakomeje gukurikirana, nyuma umwe “yahisemo kohereza abantu muri Minisiteri, bagezeyo, babajije abantu bababwira ko bafite ibintu bishobora gukora ku bantu 95.”
Ati “Maze kubona iyo raporo ivuye muri Minisiteri y’Ubuzima, mbaza niba koko aribyo ko ibintu bishobora gukora ku bantu 95, ngo yego nibyo bbaza Minisitiri ngo urareba atangira inkuru ndende ngo mwatwumvise nabi.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko hari ikindi kibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, avuga ko kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.
Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe ashaka guhangana n’ibibazo nk’ibi, ko abayobozi badakwiye kwangiza ibintu bya rubanda.
Yavuze ko abayobozi badakwiye gutegereza gukora amakosa ngo begure cyangwa se ngo birukanwe, ahubwo ko bakwiye kuba intwari bakagaragaza ko inshingano zibananiye ko bashaka kujya gukora ibikorwa byabo bwite.
UMUKOBWA Aisha