Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yageze i Beijing mu Bushinwa, aho yitabiriye inama ihuza Abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC) iteganijwe kuba muri iki cyumweru aho yakiranwe urugwiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024 Perezida Kagame yageze mu Bushinwa aho yitabiriye inama ya FOCAC izatangira tariki 4 Nzeri, kugeza ku wa Gatanu tariki 6 Nzeri.
Iyi nama izitabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse hari n’abandi bamaze kugera mu Bushinwa barimo William Ruto wa Kenya, Lazarus McCarthy Chakwera wa Malawi, Mahamat Déby wa Chad, n’abandi.
- Kwamamaza -
Mbere y’iyi nama u Rwanda n’ubushinwa byasinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gukomeza kwagura ubufatanye mu iterambere. Aya masezerano yasinywe mu gihe i Beijing hari kubera inama y’ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa.
Ayo masezerano Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusufu Murangwa n’umuyobozi wungirije w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Abashinwa gishinzwe Iterambere (CIDCA), Liu Junfeng.
Mu muhango wo gutangiza iyi nama, biteganyijwe ko hatangazwa gahunda y’ibizakorwa hagati ya 2025-2027 kandi bikanemerezwa muri iyi nama. Umukuru w’Igihugu aherekejwe n’intumwa z’u Rwanda, aragira umwanya wo kuganira na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping n’inzego zitandukanye muri iki gihugu.
- Kwamamaza -
Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa usanzwe uhagaze neza kandi ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo bitandukanye.
Kigali today ikomeza ivuga ko inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gufatanya guteza imbere ivugurura no kubaka umuryango wo mu rwego rwo hejuru w’u Bushinwa na Afurika ufite ejo hazaza.
Si ubwa mbere iyi nama ibaye kuko inama ihuza Afurika n’Ubushinwa ibaye ku nshuro ya Cyenda, aho yaherukaga kubera i Dakar muri Sénégal mu 2021.
Icyitegetse Florentine
- Kwamamaza -
Rwanda tribune.com