Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze i Bali muri Indonesia, aho yifatanya n’abandi bayobozi mu Nama ya 2 ihuza Indinesia n’Afurika.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuhate wa Bandung mu kugera ku Cyerekezo 2063 cy’Afurika”, iteganyijwe hagati kuva kuri iki Cyumweru tariki ya 1 kugeza ku ya 3 Nzeri 2024.
Ni inama yitezweho kubaka umusingi w’ubutwererane burambye hagati ya Indonesia n’ibihugu by’Afurika.
- Kwamamaza -
Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonesia Sheikh Abdul Karim Harelimana, avuga ko icyizere ari cyose cyo gusinya amasezerano hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Indonesia.
Amb. Sheikh Harelimana yagize ati: “Twizeye ko mu gihe hazaba hari kuba iyo nama ihuza Indonesia n’Afurika, hari amasezerano azasinywa, by’umwihariko hagati y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) na Kadin, Ishami ry’Abokorera rishinzwe Ubucuruzi n’Inganda rya Indinesia.
Amb. Sheikh Harelimana yavuze ko iyo nama izitabirwa n’itsinda rizahagararira PSF ari na ryo rizashyira umukono ku masezerano ku ruhnde rw’u Rwannda.
- Kwamamaza -
Iryo tsinda kandi ryitezweho gusangiza bagenzi babo ba Indonesia amahirwe ari mu Rwanda ndetse n’inyungu ziri mu kurushaho kwimakaza ubufatanye hagati yabo.
Nanone kandi uretse amasezerano ajyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, u Rwanda ruteganya no gusinyira amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano muri iyo nama izahuza Indonesia n’ibindi bihugu by’Afurika.
Amb. Sheikh Harelimana yakomeje agira ati: “Hari ibiganiro byakozwe ku birebana n’umutekano. Ndavuga hagati ya Polisi y’Igihugu ya Indonesia ndetse na Polisi y’u Rwanda. Ubu hamaze gutunganywa ayo masezerano ajyanye n’imikoranire n’ubutwererane bw’ibihugu byombi mu mutekano.”
Uretse amasezerano u Rwanda rwiteguye gusinyira muri iyo nama, Amb. Sheikh Herelimana yagaragaje ko hari icyizere cyo kurushaho kwimakaza ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.
Inzego zitanga icyizere zirimo urw’uburezi, by’umwihariko mu guhererekanya ubumenyi n’abanyeshuri muri za kaminuza z’ibihugu byombi.
Nanone kandi u Rwanda rwifuza kwagura ubutwererane mu bijyanye no gukuriraho viza abafite pasiporo zisanzwe bikazaba bikurikiye gusonera viza abadipolomate n’abatunze iza serivisi.
- Kwamamaza -
U Rwanda kandi rurimo kugenzura uburyo bwo kwagura imikoranire y’ibihugu byombi mu nzego zirimo urwa gisirikare, ubuhinzi n’ubworozi, umuco, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga mu guhanga ibishya ndetse no kwimakaza ikoranabuhanga ry’ubwenge muntu buhangano (AI).
Amb. Sheikh Harelimana yakomeje agira ati: “Indonesia irimo kwerekeza muri iyo nzira. Mu by’ukuri ubutwererane bw’ibihugu byombi, ubutwererane hagati y’Afurika na Indinesia muri izo nzego birakenewe cyane.”
Biteganyijwe ko iyo nama izibanda cyane ku kwimakaza ubutwererane bugamije impinduka mu bukungu, guteza imbere ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano w’ibiribwa, ubuzima, iterambere n’ibindi.
Rwandatribune.com