Perezida Klaus Iohannis uyobora Romania yasabwe n’umuturage wo muri Tanzanie kumufasha akamushakira umubyeyi we uri mu gihugu cye.
Uyu muturage witwa Elena Rajab Mwinge, usanzwe ari umuturage wo muri Tanzania, ariko akaba afite inkomoko muri Romania yasabye Perezida ibi Perezida, amubwira ko yamufasha akamuhuza na Nyina uri muri kiriya gihugu
Ibi kandi bibaye mu gihe Perezida Klaus Iohannis ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Samia Suluh Hassan.
- Kwamamaza -
Uyu mugore w’abana bane yabonye uruzinduko rwa Perezida Iohannis muri Tanzania nk’amahirwe akomeye yo kuba yabasha guhura na nyina umubyara ukomoka muri Romania.
Kibibi yavukiye muri Romania mu gace ka Bucharest muri Mutarama 1980 ku mubyeyi (nyina) umwe wo muri iki gihugu na se w’Umunyatanzania witwa Rajab Mwinge.
Rajab Mwinge yagiye muri Romania mu masomo ajyanye n’ubuvuzi aho yavuye agarukanye n’uwo mwana muto nyina atabizi.
- Kwamamaza -
Kibibi yabwiye The Citizen ko yabayeho mu buzima bugoye ndetse akaba yifuza guhura na nyina umubyara ariko ko bikomeje kuba inzozi bitewe n’ibiciro bihanitse byamusaba kugira ngo agera muri Romania.
Kibibi yarezwe na mukase witwa Megi Abdallah. Se yakoraga mu muryango w’Ubucuruzi muri Tanzania (OTTU) ndetse no mu bitaro bitandukanye aza gupfa mu 2015.
Yatangaje ko nyuma yaje kubwirwa na nyirasenge ko avuka muri Romania, amubwira ko nyina ashobora kuba yarapfuye.
Kibibi ashimangira ko ikintu se yamubwiye mbere y’uko apfa ari uko nyina ari uwo muri Romania akaba yitwa Dorina Illnesco.
Mu 2020 yigiriye inama yo gukoresha imbugankoranyambaga aho yanditse kuri Facebook ko ari gushaka nyina ndetse biza kumuhira kuko umugore wa musaza we bahise bahura baramenyana amubwira ko nyina akiriho.
Nyuma y’igihe gito yabashije kuganira na nyina mu buryo bw’amashusho, icyo gihe nyina amubwira ko se yamwibye akiri muto akamujyana muri Tanzania.
- Kwamamaza -
Yasabye Perezida wa Romania Iohannis n’itsinda bari kumwe muri Tanzania kumufasha inzozi zo kongera guhura na nyina zikaba impamo.
Ati “Ubuzima bwarangoye kubaho ntabona mama wambyaye, ntabwo nigeze mbona umugisha wa kibyeyi umuturutseho.”
Uyu muturage yasabye ibi Perezida kandi ababaye, k’uburyo we yizeye ko azamufasha kubonana na Nyina, kuko akiriho.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com