Perezida Paul Kagame yageze i Seoul muri Korea y’Epfo, aho agiye kwitabira inama ya mbere ihuza iki gihugu n’Umugabane wa Afurika.
Iyi nama ihuza Afurika na Korea y’Epfo iteganyijwe hagati ya tariki 4-5 Kamena 2024, mu Mujyi wa Goyang-si, aho izayoborwa na Perezida w’icyo gihugu, Yoon Suk Yeol.
Abazayitabira barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za Afurika, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi batandukanye. Bazaganira ku guharanira ahazaza heza hahuriweho, ubukungu busangiwe kandi burambye ndetse n’ubufatanye.
- Kwamamaza -
U Rwanda rufitanye umubano wihariye na Korea y’Epfo ushingiye kuri politiki na diplomasi, ubutwererane n’ubufatanye muri gahunda zo guteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.
Ibihugu byombi biherutse gusinyana masezerano mu nzego ebyiri zirimo ubujyanama mu bya politiki, ndetse n’ubufatanye muri gahunda y’ikigega cy’ubutwererane mu iterambere ry’ubukungu. Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Kanama umwaka wa 2023.
Umubano w’u Rwanda na Korea y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi, ikoranabuhanga n’ibindi.
- Kwamamaza -
Mu 2020 kandi Korea y’Epfo yari yasinyanye n’u Rwanda amasezerano yemerera buri gihugu gukoresha ikirere cy’ikindi. Ni amasezerano azwi nka Bilateral Air Services Agreement.
Perezida Kagame asanzeyo mugenzi we wa Tanzania Samia Suluhu Hassan werekeje muri Koreya y’Epfo ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2024 mu ruzinduko rw’iminsi itandatu agirira muri icyo gihugu ku butumire bwa Mugenzi we Yoon Suk Yeol.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kandi biteganijwe ko nawe azitabira iyi nama ya Koreya na Afurika izahuza abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abayobozi ba guverinoma baturutse muri Koreya no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, iteganijwe tariki 4 ndetse n’iya 05 Kamena.
Rwandatribune.com