amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru bikorera umutwe w’inyeshyamba za FDLR n’uko abayobozi b’uyu mutwe bakomeje kwikoma abayobozi b’umutwe wa CNRD Ubwiyunge wiyomoye kuri FDLR /Foca babashinja gusaba imisanzu abanyarwanda bari mu bihugu byo hanze bitwaje izina rya FDLR/Foca kandi nyamara bagamije kw’ishakira indonke.
FDLR/Foca ivuga ko ikiganiro cyaciye kuri radiyo ubwiyunge ya CNRD cyari kiyobowe na Felicien aho yari yatumiye Chantal Mutega , Marrie Claire Ingabire mu nsanganyamatsiko yagiraga iti” ABARI N’ABATEGARUGORI KW’ISONGA MU RUGAMBA RWO KWIBOHOZA,FDLRivuy ikavugako iki kiganiro cyagaragayemo uburiganya no kuyobya abanyarwanda baba hanze.
Muri icyo kiganiro ishusho ya koreshejwe yo kwerekana abo bari n’abategarugori bashizeho ifoto y’umugore witwa Tharcienne Mukarugomwa ubarizwa mu cyicaro cya Gen.Byiringiro iKazaroho ngo akaba n’umunyamuryango wa AFERWAR-DUTERIMBERE ndetse ngo akaba adafite aho ahuriye na CNRD Ubwiyunge.
Bakoreshejwe n’abayobozi ba CNRD, Chantal Mutega wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma yakunzwe kwitwa ko ari guverinoma ya baringa ya padiri Thomas Nahimana, na Felicien Hategekimana ubarizwa muri Amerika ngo bagendaga babeshya abanyarwanda baba hanze , babaka imisanzu aho ngo babeshyaga ko ari iyo gufasha FDLR/FOCA kandi ngo ari uburiganya bwa bugamije kwishakira indonke.
FDLR ati:” uyu Felicien yigeze gufatirwa mu cyuho yakoresheje amanama impunzi z’abanyarwanda ziri muri Cameruni azibeshya ko aje gushaka imisanzu ya FDLR kandi icyo gihe yarakoreraga icyitwaga INKUBIRI none uyumunsi akorera ibisigazwa bya CNRD Ubwiyunge mu gushaka indonke bitwaje izina rya FDLR.
FDLR Ikomeza ivuga ko CNRD Ubwiyunge ikoresheje Chantal Chantal Mutega na Felicien Hategekimana n’irindi tsinda rikorera ku mbuga nkoranyambaga ritwa’ PGYA’ bakomeje kugenda bakoresha inyandiko ngo bakazikwirakwiza mu banyarwanda baba hanze aho bavuga ko hagomba gukorwa ifishi izajya itangirwaho imisanzu babeshya ko bakorera FDLR kandi ari abambari ba CNRD Ubwiyunge ngo bagamije ku barangaza no kwishakira indonke .
FDLR Fo/ca yakunze kutavuga rumwe na CNRD ubwiyunge ndetse rimwe na rimwe bagiye bakunda kujya mu mirwano y’amasasu bamwe bakahasiga ubuzima , impamvu nyamukuru n’uko abashinze umutwe wa CNRD Ubwiyunge bayobowe na Jenerali Wilson Irategeka uheruka kwicwa n’ingabo za FARDC ,
Aba bari abarwanyi ba FDLR baje kuyiyomoraho bashinga umutwe wabo ariwo CNRD ubwiyunge bikozwe na Jeneral Wilson Irategeka mu mwaka wa 2016,ingabo zari FLN zikaba zari zigizwe n’icyari FDLR/FOCA Diviziyo ya Kivu y’amajyepfo hakiyoingeraho inite ebyiri zakoreraga muri Kivu y’amajyaruguru harimo iyitwaga La Comete icyo gihe Gen.Wilson Irategeka akaba yari Umunyamabanga mukuru wa FDLR naho Gen Hamada akuriye FDLR FOCA muri Kivu y’amajyepfo.
Nyuma y’urupfu rwa Gen Irategeka uyu mutwe wakubiswe bikomeye n’ingabo za FARDC k’uburyo bamwe mu barwanyi babo bagera kuri 1200 bafashwe bagacyurwa mu Rwanda 80% by’abari bagize urwego rukuru rw’ingabo Etat Major bakaba barafashwe abandi baricwa ubu CNRD Ubwiyunge ikaba ikuriwe na Umubyeyi Francine uba mu Bubiligi.
HATEGEKIMANA Claude