• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Monday, May 16, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Imyidagaduro

Prince Kid yangiwe kuburanira mu ruhame mu rubanza rwahejwemo itangazamakuru

Na Ildephonse Dusabe
May 13, 2022
Muri Imyidagaduro, Nyamukuru, ubutabera
6 0
0
Prince Kid yangiwe kuburanira mu ruhame mu rubanza rwahejwemo itangazamakuru
4
Yasangijwe
76
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid nyuma y’uko bisabwe n’Ubushinjacyaha.

Muri uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwatangiye kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko ku wa 11 Gicurasi 2022 rwari ryasubitswe, itangazamakuru ryahise ribuza gufata amajwi.

Umushinjacyaha yasabye ko uru rubanza rubera mu muhezo ku mpamvu mbonezabupfura n’impamvu z’umutekano w’abaregwa n’abatangabuhamya.

Dieudonné Ishimwe yahise yaka ijambo asaba Urukiko ko urubanza rwe rwabera mu ruhame.

Prince Kid wagaragaje impamvu yashingiragaho iki cyifuzo cye, yavuze ko kubera ko inkuru y’itabwa muri yombi rye yumvishwe cyane mu itangazamakuru ari na ho yasabye ko barukurikirana kugeza bamenye ko ubutabera butanzwe.

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yanzuye ko uru rubanza rubera mu muhezo kuko impamvu z’ubushinjacyaha zumvikana gusumbya iz’uregwa.

Abanyamakuru n’abandi bari baje gukurikirana uru rubanza bahise bategekwa gusohoka mu cyumba cy’uru rukiko.

Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid aregwa ibyaha bitatu aribyo: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina byose bivugwa yakoze akorera abakobwa bagiye bitabira irushanwa rya Miss Rwanda ryategurwaga n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up yari abareye umuyobozi.

RWANDATRIBUNE.COM

Inkuru Iheruka

Mwamfashije Ngahirika Museveni !_Bobi Wine atakambira CHADEMA nayo yinaniwe

Inkuru Ikurikira

Spain: Abagore baribwa n’imihango leta yabashyize igorora

Inkuru Ikurikira
Spain: Abagore baribwa n’imihango  leta yabashyize igorora

Spain: Abagore baribwa n’imihango leta yabashyize igorora

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In