Mu mahangaNyamukuruUbuzima

RD Congo: Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) muri Kivu y’amajyaruguru zakanguriwe ku kurwanya icyorezo cya Ebola 

RD Congo: Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) muri Kivu y’amajyaruguru zakanguriwe ku kurwanya icyorezo cya Ebola 

Ingabo zigera  120  za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) zibarirwa muri OZACAF mu mujyi wa Beni , ubwo zari mu myiyereko ya buri cyumweru  ,  zakanguriwe  kuri uyu wa gatanu  kuwa 31 Mutarama 2020 kwirinda icyorezo cya Ebola.

Abakangurambaga ku kurwanya iki cyorezo cya Ebola  muri aka gace bari bahari kugira ngo  bakurikirane  ubu bukangurambaga.

Mu kubicengeza muri izi ngabo   za FARDC muri Kivu y’amajyaruguru , Koloneli  Léonard Mpoyi ashimangira ko ubu bukangurambaga ari ingenzi.

Aragira ati  « Nakanguriye ingabo  kwirinda Ebola ariko   abaganga batwumvisha ko  ijanisha  rigaragaza ko icyorezo cya Ebola kigihari. Ari nayo mpamvu  nka njye Komanda , ushinzwe  kwitanga no gukunda igihugu mu ngabo ,  mfatanije n’itsinda ryo kurwanya iki cyorezo  , twahisemo  kujya  guhugura  ingabo aho  ziherereye  , imiryango yabo  no kubashishikariza  kumenya ibyiza by’urukingo  rw’indwara iterwa na Virusi ya Ebola. Ingabo  zabyumvise vuba. »

Akimara gukingirwa iki cyorezo ,  Koloneli  Léonard Mpoyi , arizera ko n’ingabo zigiye kugera ikirenge mucye mu minsi  mike.

SETORA Janvier

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close