Aborozi b’ingurube mu Rwanda, baravuga ko kutagira amabagiro ndetse n’uburyo bwo gutwara inyama bugezweho, biri mu bikoma mu nkokora. kutabona isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Bigirumuremyi Gregoire, umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, ari mu rugendo shuri mu Karere ka Gicumbi, hamwe n’abagenzi babarirwa muri 30, avuga ko uburyo basanzwe bororamo ingurube budafasha ukora uyu murimo gutera imbere. Icyakora nyuma y’urugendo shuri ngo hari ibigiye guhinduka.
Yagize ati:”Ukurikije uko bagabura, uburyo ibiraro byubatse, uburyo bazitandukanya, izigiye kubyara twebwe ntabwo twabigiraga twavangavangaga mbese hano tuhungukiye ubumenyi”.
Shirimpumu Jean Claude umaze imyaka 10 yorora ingurube bya kinyamwuga, akanaba Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, avuga ko kutagira isoko rigari, kubura ibiribwa ndetse n’uburyo bwo kubaga bikiri ihurizo ku borozi b’ingurube.
Shirimpumu yagize ati:” Icyo cyo ni ikibazo gikomeye, kimwe mu byo dusaba Reta kandi itwizeza, ni ukongera amabagiro ateye imbere yujuje ubuziranenge akegera ba borozi aho bari, bityo na wa muturage ushaka inyama yujuje ubuziranenge akayibonera bugufi”.
Mbonigaba Eric ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, avuga ko hari intambwe igikenewe mu gufasha abanyamuryango kubaka ubushobozi, kandi kwigira ku bandi borozi bamaze gutera intambwe ,bizabafasha kugira icyerekezo.
Gatete John, Umukozi mu Ishami ryo kongera ubumenyi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), avuga ko ibi bibazo bikigaragara mu bworozi n’ubuhinzi muri rusange, hari icyo bari kubikoraho ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda.
Gatete yagize ati:”RDB rero, irimo irakorana n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge. Ni ukuvuga ko iyi nkunga tubonye, tugiye gutangira amahugurwa mu gihugu hose nka Claude twaje gusura uyu munsi, ibikorwa bye bibe byemewe ku isoko mpuzamahanga anafite iyo certification n’amahoteri yacu arabyemera, ibyo byose mu minsi iri mbere turifuza ko hari ba rwiyemezamirimo twabiterao inkunga”.
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko abakora ubworozi bw’ingurube kinyamwuga babarirwa muri 45 n’abandi basaga 80 basabye kwinjira mu ishyirahamwe ry’abakora uyu mwuga , ni mu gihe habarurwa ingurube zigera muri miliyoni imwe n’ ibihumbi 600 zorowe mu Rwanda.
Nkurunziza Pacifique