NyamukuruUbukungu

RDB mu rugamba rwo gukemura ibibazo bibangamiye ubworozi bw’ingurube

RDB mu rugamba rwo gukemura ibibazo bibangamiye ubworozi bw’ingurube

Aborozi  b’ingurube  mu  Rwanda,  baravuga  ko  kutagira  amabagiro ndetse  n’uburyo bwo  gutwara  inyama  bugezweho, biri mu bikoma  mu nkokora.  kutabona  isoko  ry’imbere  mu gihugu  no hanze  yacyo.

Bigirumuremyi  Gregoire, umworozi  w’ingurube  wo mu Karere  ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, ari mu rugendo shuri  mu Karere  ka  Gicumbi,  hamwe  n’abagenzi  babarirwa  muri  30, avuga ko  uburyo basanzwe  bororamo  ingurube  budafasha  ukora  uyu murimo  gutera imbere.  Icyakora nyuma y’urugendo shuri   ngo hari ibigiye guhinduka.

Bigirumuremyi Gregoire, umworozi w’ingurube wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba

Yagize ati:”Ukurikije uko bagabura, uburyo ibiraro byubatse, uburyo bazitandukanya, izigiye kubyara twebwe ntabwo twabigiraga twavangavangaga mbese hano tuhungukiye ubumenyi”.

Shirimpumu Jean  Claude  umaze  imyaka 10  yorora ingurube  bya kinyamwuga,  akanaba Umuyobozi  w’Ishyirahamwe  ry’Aborozi b’Ingurube mu Rwanda, avuga ko kutagira  isoko rigari, kubura  ibiribwa ndetse n’uburyo bwo kubaga bikiri  ihurizo  ku borozi  b’ingurube.

Shirimpumu Jean Claude umaze imyaka 10 yorora ingurube bya kinyamwuga

Shirimpumu yagize ati:” Icyo cyo ni ikibazo gikomeye, kimwe mu byo dusaba Reta kandi itwizeza, ni ukongera amabagiro ateye imbere yujuje ubuziranenge akegera ba borozi aho bari, bityo na wa muturage ushaka inyama yujuje ubuziranenge akayibonera bugufi”.

Mbonigaba   Eric  ushinzwe  Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, avuga ko  hari intambwe  igikenewe  mu gufasha  abanyamuryango  kubaka ubushobozi, kandi  kwigira  ku bandi  borozi  bamaze  gutera intambwe ,bizabafasha  kugira icyerekezo.

Gatete  John, Umukozi  mu Ishami  ryo kongera  ubumenyi  mu  Kigo  cy’Igihugu  cy’Iterambere(RDB), avuga  ko ibi bibazo  bikigaragara  mu bworozi n’ubuhinzi muri rusange, hari icyo  bari  kubikoraho ku bufatanye  n’urugaga rw’abikorera  mu Rwanda.

Gatete John, Umukozi mu Ishami ryo kongera ubumenyi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB)

Gatete   yagize ati:”RDB rero, irimo irakorana n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge. Ni ukuvuga ko iyi nkunga tubonye, tugiye gutangira amahugurwa mu gihugu hose nka Claude twaje gusura uyu munsi, ibikorwa bye bibe byemewe ku isoko mpuzamahanga  anafite iyo certification n’amahoteri yacu arabyemera, ibyo byose mu minsi iri mbere turifuza ko hari ba rwiyemezamirimo twabiterao inkunga”.

Imibare  itangwa  na  Minisiteri  y’Ubuhinzi n’Ubworozi,  igaragaza  ko  abakora  ubworozi  bw’ingurube  kinyamwuga  babarirwa  muri   45  n’abandi  basaga  80  basabye  kwinjira  mu ishyirahamwe  ry’abakora uyu mwuga , ni mu gihe habarurwa ingurube  zigera muri miliyoni  imwe n’ ibihumbi  600 zorowe mu Rwanda.

Nkurunziza Pacifique

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close