Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC: Abagera ku  10 baguye mu mirwano hagati ya FARDC  n’umutwe wa FPIC yabereye mu ntara ya Ituri

Abagera ku icumi  harimo inyeshyamba icyenda  n’umusirikari umwe wa FARDC nibo biciwe mu  mirwano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu , tariki ya 19 Gashyantare  hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC ) n’umutwe witwaje intwaro  uzwi nka FPIC ( Force patriotique et intégrationniste du Congo) . Ni imirwano yabereye mu gace ka  Sezabo , muri Sheferi ya Andisoma mu majyepfo ya Irumu mu ntara ya Ituri.

Nkuko inzego z’umutekano  zibivuga ngo iyi mirwano yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu , tariki ya 19 Gashyantare ubwo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo  zateye ibirindiro by’inyeshyamba za FPIC zari mu gace ka Sezabo , nko mu birometero 55 uvuye Bunia mu majyepfo ya Irumu.

Izi nzego z’umutekano zagize ziti «  Izi  nyeshyamba  zari hano kuva mu minsi mike ishize. Ingabo  za FARDC zakoze ibishoboka byose ngo zimenye aho zihishe  kugirango ziterwe zitunguwe »

Umubare  w’agateganyo  w’abahaguye nk’uko bitangzwa n’inzego z’umutekano ngo ni  inyeshyamba icyenda zishwe ndetse ngo  n’ibirindiro byazo bikaba byatwitswe n’ingabo   za FARDC . Ku ruhande rw’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , habonetsemo  umwe wishwe n’abandi babiri bakomeretse. Imirwano ku mpande zombi ikaba yakomeje mu masaha ya mbere  saa sita .

Sosiyete Sivili ya Irumu  ihamya ko urusaku rw’imbunda  rwakomeje kumvikana kuva mu gitondo  ahitwa Nyakunde , Marabo no mu tundi  duce tuhegereye ndetse n’ubwoba akaba ari bwose mu baturage.

Abaturage bahunze kubera iyo mirwano

Abanyeshuri bo  mu ishuri ribanza  rya Nongo mu birometero 4  uvuye aho imirwano yaberaga  n’ibindi bigo by’amashuri by’ahitwa  Marabo birimo ishuri ribanza rya Bulanjabo  bose boherejwe iwabo.

Abaturage bakaba bagitewe ubwoba n’uko  imirwano idashobora guhagarara muri aka gace.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close