Kuri iki cyumweru , tariki ya 01 Werurwe , abantu 12 biciwe mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’ umutwe witwaje intwaro wa CODECO muri Kparanganza. Ni agace gaherereye mu birometero nka 40 mu majyaruguru ya Bunia , muri Teritwari ya Djugu muri Kivu y’amajyaruguru .
Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Ituri Liyetona Jules Ngongo ngo mu bapfuye , harimo inyeshyamba icyenda za CODECO n’abasirikare ba FARDC batatu.
Abasirikare ba FARDC baturutse Katoto na Masumbuko bateye ibirindiro by’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO zari zigaruriye aka gace mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru , tariki yas 01 Werurwe nyuma yo kuhirukana ingabo za FARDC.
Nk’uko umuvugizi wa FARDC , Liyetona Jules Ngongo muri Ituri akomeza abivuga ngo muri iyi mirwano yamaze amasaha atari make , ingabo zabashije kunesha umwanzi aratorongera. Ubu umutekano ukaba ucungwa n’ingabo za FARDC.
Amakuru aturuka ku nzego z’ibanze arashima cyane ubwitange bw’ingabo za FARDC ariko bakababazwa n’ibikorwa by’ubusahuzi byakozwe na bamwe mu basirikare igihe cyo kugenzura aka gace ka Kparanganza.
Mu gusoza , umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Ituri , Jules Ngongo arasaba inzego z’ibanze gutanga amakuru ku bayobozi babakuriye kugira ngo abakekwaho ubwo busahuzi babihanirwe.
SETORA Janvier