Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC: Abagera  kuri 12 biciwe Kparanganza  mu mirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za CODECO

 

Kuri iki cyumweru , tariki ya 01 Werurwe , abantu 12 biciwe mu mirwano  yabaye hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’ umutwe witwaje intwaro wa CODECO  muri Kparanganza. Ni agace gaherereye mu birometero nka 40 mu majyaruguru ya Bunia , muri Teritwari ya  Djugu muri Kivu y’amajyaruguru .  

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi  wa FARDC mu ntara ya Ituri  Liyetona Jules Ngongo ngo mu bapfuye , harimo  inyeshyamba icyenda  za CODECO n’abasirikare ba FARDC batatu.

Abasirikare  ba FARDC baturutse   Katoto na Masumbuko  bateye ibirindiro by’inyeshyamba z’umutwe wa CODECO  zari zigaruriye aka gace mu ijoro ryo kuwa gatandatu  rishyira ku cyumweru , tariki yas 01 Werurwe nyuma yo kuhirukana ingabo za  FARDC. 

Nk’uko  umuvugizi wa FARDC  , Liyetona Jules Ngongo muri Ituri akomeza abivuga ngo  muri iyi mirwano yamaze amasaha atari make , ingabo zabashije kunesha umwanzi aratorongera. Ubu umutekano  ukaba ucungwa n’ingabo za FARDC.

Amakuru  aturuka ku nzego z’ibanze arashima cyane   ubwitange bw’ingabo za FARDC ariko bakababazwa  n’ibikorwa by’ubusahuzi byakozwe na bamwe mu basirikare  igihe cyo kugenzura aka gace ka Kparanganza.  

Mu gusoza , umuvugizi w’ingabo za FARDC  muri Ituri , Jules Ngongo arasaba inzego z’ibanze  gutanga amakuru ku bayobozi babakuriye kugira ngo abakekwaho ubwo busahuzi babihanirwe.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close