Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC Abakuwe mu byabo n’intambara ba  Mangina muri Teritwari ya Beni baracyafite ubwoba

 

Ibitero  biherutse mu duce twa  Makusa na Makiki , hafi ya  n’agace ka Mangina , byatumye abaturage benshi  bata ibyabo. Ku itariki ya 8 n’iya 9 Gashyantare ,  byibuze abaturage bagera kuri 30 bishwe mu minsi ibiri. N’ubwo ingabo  za FARDC zahageze , ngo ntibyabujije abaturage gukomeza kugira ubwoba bw’ibindi bitero. Bamwe muribo bamaze kugera  mu mujyi wa Beni.

Intumwa yihariye ya Radiyo mpuzamahanga y’ubufaransa ( Radio Française Internationale –RFI) ,  Patient Ligodi avuga ko uwitwa Alexis n’abandi barenga bavuye mu gace ka Mangina , ubu batuye mu nzu ituzuye muri Karitsiye (Quartier) ya  Kanzuli Nzuli kuva mu byumweru bibiri bishize. Ku mpamvu z’ubwoba , Alexis ntiyagumye i Mangina habera ubwicanyi , hafi nko mu kirometero kimwe  uvuye iwe.

Aragira ati « Abantu barishwe  ku bwinshi mu gace ka   Makusa na Makiki. Nta mahoro ahari . Abantu bahunze  na njye mbona ko bikomeye , ntinya kuhaguma ubu nanjye  nibereye i Beni. ».

Kuwa  26 w’ukwezi  gushize , ikindi gitero cyishe abandi bantu batatu  , mu birometero bigera ku icumi uvuye Mangina. Alexis akaba  yibaza ku bavandimwe be bataragera i Bunia. 

Aragira ati  « Ubu ntabwo ntuje kubera abavandimwe banjye bakiriyo. Iyo njya kugira ubushobozi  nakabukoresheje bakangereho hano ».

Hashize ibyumweru bibiri uwitwa  Jonas w’imyaka 17 wari umuhinzi , nawe ahunze agace ka  Mangina. Kuri ubu ariga imyuga y’ubukanishi mu igaraje i Kanzuli Nzuli.

Aragira ati  « Ndi umwiga , ariko maze kumenya  gufungura ipine niwo murimo ngiye kuzakora ariko sinakwibagirwa  umwuga wanjye w’ubuhinzi. Icyo nifuza ni uko umutwe wa ADF wavaho burundu ngasubira  iwanjye.»

Alexis na Jonas ndetse n’abandi  baturage benshi bavuye Mangina bakirwa n’imiryango  y’i Beni aho bagitegereje icyizere cy’umutekano usesuye.

 

 

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close