Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC : Abantu batatu muri Kivu y’amajyaruguru , baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Kongo (FARDC) na  Maï-Maï.

Abantu batatu muri Kivu y’amajyaruguru , baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Kongo (FARDC) na  Maï-Maï.

Kuwa gatatu, tariki ya 29 Mutarama , abantu batatu (3) harimo babiri b’inyeshyamba  za Maï-Maï n’umwe wo mu ngabo za Kongo baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo  n’inyeshyamba za Maï-Maï . Iyi mirwano yabereye mu gace  ka  Bapere muri  Teritwari ya Lubero muri Kivu y’amajyaruguru.

Nkuko bivugwa n’ubuyobozi  w’agace ka  Bapere  witwa  Kombi Nepa Nepa , ngo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) zateye  ibirindiro by’inyeshyamba za Maï-Maï zicamo babiri , zikomeretsa abandi babiri zihakura n’imbunda  ebyiri zo mu bwoko bwa AK47.

Uyu muyobozi w’agace ka Bapere anemeza ko umwe mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) yahaguye undi agakomereka.

Yakomeje yemeza ko inyeshyamba za  Maï-Maï  zari zimaze igihe gisaga icyumweru zigaruriye  agace ka Kasoko , aho bakoreye ibikorwa byinshi bibangamiye abaturage.

Kuwa mbere washize , kuya  27  Mutarama , izi nyeshyamba zavuye muri aka  gace ka Kasoko zerekeza  muri  Masoya , akandi gace ka Bapere.

Ku bw’umuyobozi  Mr Kombi Nepa Nepa , ngo inyeshyamba za Maï-Maï  zageraga nko kuri mirongo itanu (50) zitwaje imbunda zigera kuri mirongo itatu (30) , zikaba zikora ibikorwa byazo  muri aka gace ziyobowe ku isonga na « Baraka », umuhungu wa  Lolwako , wigeze kuba umuyobozi  wa Maï-Maï. Uyu akaba yari  yaragaragaye cyane muri Rejiyo(Region) ya Butembo hagati y’umwaka wa  2002  na 2003.

SETORA Janvier.

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close