Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC: FARDC n’abaturage bateganyije urugendo rwo gushyigikira ibikorwa byo kurandura inyeshyamba

Urego rwiswe “Allez-y  les FARDC” , tugenekereje mu Kinyarwanda,  bisobanye ngo “Ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) , ni mugende.” Hateguwe urugendo aho ruzakorwa rurimo n’abaturage mu rwego rwo gushyigikira  abasirikare b’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC) kuri uyu wa Gatandatu , tariki ya 22 Gashyantare 2020 mu mujyi wa Bunia mu ntara ya Ituri.

Umuhuzabikorwa w’uru  rwego rufite icyicaro i Bunia   Bwana Jean-Jacques Upenji avuga ko impamvu nyamukuru  ari uguha abaturage uburyo bwo gutinyuka no gutanga amakuru ku ngabo bagaragaza aho inyeshyamba ziherereye  muri Teritwari za Djugu , Irumu na Mambasa.

Yagize ati ” Twarashishoje  dusanga ingabo za Repubulika iharanira Demoakarasi ya Kongo ntacyo abaturage bazifasha kuko batazibonamo neza  kandi zirajwe ishinga no kurengera ubuzima bwabo no kurwana ku busugire bw’igihugu. Dushaka ko abaturage bafasha abasirikare”.

Uru rugendo ruzatangirira muri Karitsiye (Quartier)  ya Bankoko rusorezwe mu mujyi wa Bunia.

Ikindi ni uko  uru rugendo abaruteguye  bateganya kuzatanga inkunga y’ibikoresho n’amafaranga  bizashyikirizwa ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC )  ngo niyo mpamvu abaturage bahamagarirwa ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close