Mu gihe imitwe yitwaje intwaro yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gukora amahano, hatangajwe ko kuva uyu mwaka watangira, iyi mitwe irimo FDLR, imaze gutema no kurasa inka zirenga 700.
Hamaze imisni haragara ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’iyi mitwe irimo FDLR, NYATURA ndetse n’undi mutwe witwara n’Interahamwe wa Wazalendo.
Ni ibikorwa byo kwica Inka z’abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi b’i Masisi n’i Rutshuru, aho by’umwihariko haherutse kugaragara amashusho yababaje benshi ubwo umutwe wa FDLR warasaga inka mu mutwe mu kico ikarasa ubushyo bunini.
Uretse ibi bikorwa byo kwica aya matungo, hari n’inka zibwa n’abarwanyi b’iyi mitwe, bakajya kuzigurisa mu mujyi wa Goma ngo zibagwe zigurishwe inyama.
Uwatanze amakuru amenyesha amahanga ko ibi bikorwa bikomeje gufata intera, yavuze ko kuva uyu mwaka utaratangira ukaba utaranagagera hagati, inka zirenga 700 zimaze gukorerwa ibi bikorwa by’ubunyamaswa.
Ni ukuvuga ko nibura buri munsi inka ebyiri zikorerwa ibi bikorwa birimo ibyo kuzica, kuzitema no kuzinyaga ba nyirazo, ari na byo byatumye uyu watabarije abanyekongo b’abatutsi asaba imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora kuko aya matungo ari yo bakeshaga kubaho.
RWANDATRIBUNE.COM