NyamukuruUmutekano

RDC igiye kongera ibigo bishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba

Urwego rushinzwe kwambura intwaro no gusubiza mubuzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje ko rugiye gutangiza igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe  inyashemba za Mai Mai zigera ku 50000 z’ibarizwa mu mitwe itandukanye y’izi nyeshyamba igera kuri 82.

Leta ya Congo Kandi yanongeyeho ko kubera imyiteguro y’iki gikorwa igiye gushyiraho ibigo bishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe aba barwanyi muri teritwari zose zigize intara ya kivu y’amajyaruguru mu rwego rwo kunoza iki gikorwa no gukomeza gahunda yo gushakira amahoro n’umutekano mu gace k’uburasirazuba bw’iki gihugu nk’uko byakomeje gushimangirwa na Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo.
Ibi kandi byanagarutsweho na Katembo Matata Jacque umuhuzabikorwa w’urwego rushinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu ‘ubuzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mugi wa butembo.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Kanyabayonga yagize ati:”Tugiye gushinga ibigo bishinzwe kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe  abahoze ari abarwanyi muri buri teritwari duhereye muri teritwari ya Beni ,turi no gushaka uko twashinga n’ikindi kigo I Lubelo, Walikale n’ahandi . Turacyavugana n’abayobozi ba za teritwari kugira ngo tubashe kubona ahantu hakwiriye gushirwa bino bigo bizadufasha igikorwa cyo kwambura intwaro no gusubiza m’ubuzima busanzwe abahoze ari inyeshyamba”
katembo Matata Kandi yanongeyeho  ko kugeza ubu hari intambwe imaze guterwa nko kuba kugeza ubu hateganyijwe kwambura intwaro no gusubiza m’ubuzima busanzwe  abarwanyi bagera ku 50000 biganje  mu mitwe itandukanye y’aba Mai Mai.
Ati:” Hari ibimaze gukorwa muri kivu y’Amajyaruguru aho tumaze kubarura abarwanyi 50.000 bo mu mitwe itandukanye yaba Mai Mai’ abu turikwitegura kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe”
Yanongeyeho ko intwaro zose zizaba zambuwe bano barwanyi zizatwikirwa kukarubanda.
Hashize  igihe kitari gito igice cy’uburasirazuba  bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gihora mu ntambara ahanini zakunzwe gushozwa n’imitwe y’inyeshamba y’itwaje intwaro ibi bikaba byarakuruye umutekano muke usa n’uwabaye karande muri ariya gace, ishyirwa mu majwi cyane ni  imitwe ya Mai Mai na FDLR.
Mumpera z’umwaka ushize igisirikare cya DRC cyatangije ibitero mu rwego rwo guhashya ino mitwe no kuyirandura burundu .
HATEGEKIMANA Claude

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close