Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC : Ingabo za FARDC  zigaruriye agace ka  She Assani  ndetse n’ibikoresho by’intambara by’inyeshyamba  za Mai-Mai

 

Ingabo za Repubulika  iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC)  zigaruriye Karitsiye Jenerali (Quartier général) y’inyeshyamba za   Maï-Maï za She Assani , Karitsiye iherereye muri Komini y’icyaro ya Salamabila mu ntara ya Maniema.

Nkuko bitangazwa n’umuvugizi   w’agace k’imirwano ka Sukolo 2 Kapiteni  Dieudonné Kasereka , ngo ibi bikorwa byabaye mu gihe cy’imirwano y’iminsi ibiri aho  atangariza 7SUR7.CD, Rwandatribune ikesha iyi nkuru ko kuri uyu wa kabiri , tariki ya  25 Gashyantare 2020 aribwo ingabo zigaruriye Karitsiye Jenerali yari mu maboko y’inyeshyamba za Maï-Maï  za She Assani muri Kivu y’amajyepfo.

Aragira ati « Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo  zateye kuva ku cyumweru , tariki ya 23 Gashyantare 2020 ibirindiro by’inyeshyamba za  Maï-Maï Malaika za She Assani zari zihishe mu ishyamba rya Machapano na Mbinguni mu majyepfo  y’uburengerazuba bwa Salamabila mu ntara ya Maniema ».

Nkuko akomeza bivuga ngo nyuma y’imirwano yabaye mu gihe cy’iminsi ibiri  , ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , zigaruriye Karitsiye Jenerali (quartier général) y’izi nyeshyamba  zinayigira aho gufungira abafashwe mpiri.

Yakomeje  yemeza ko inzego  zibishinzwe zatwaye ibikoresho  by’intambara byatawe n’izi nyeshyamba  ubwo zahungaga imirwano.

Kapiteni  Dieudonné Kasereka  anaremeza ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo   zikomeje guhigira ku gahera n’izindi nyeshyamba. 

Aha ni naho ahera yibutsa ko ku kuva mu ntangiriro z’ukwezi  kwa Mutarama , uyu mwaka , inyeshyamba za Maï-Maï Malaika zakomeje  kubuza amahiro agace gacukurwamo amabuye y’agaciro ka Salamabila, ibintu  byateye n’abaturage guta ibyabo bagahunga.

Uyobora ingabo  muri aka gace ka  Kivu y’amajyepfo Général  de Brigade Gaby Boswane arasaba abaturage  ba Maniema gukomeza gufatanya n’ingabo kugira ngo  bazatsinde urugamba rwo kurwanya no guhashya inyeshyamba.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close