Mu mahangaNyamukuru

RDC : Intumwa ya Papa muri Kongo Karidinali  Ambongo mu ruzinduko rw’akababaro i Beni

Kuri uyu wa gatanu , tariki ya 27 Ukuboza 2019 , Intumwa ya Papa muri Kongo , Karidinali  Fridolin Ambongo , mu masaha y’igicamunsi yageze mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Yagize ati « Uruzinduko rw’akababaro » kugira ngo nirebere  ukuri ku mibereho y’abaturage ba Beni. Ku bwe , umutekano muke uri hariya ,  ugomba kugira iherezo kuko aho bigeze abaturage barababaye bihagije.

Aragira ati «  Ndahageze , ibyiyumviro byanjye mu mutima biteye ubwoba n’agahinda . Mbabajwe nibyo niboneye hano i Beni. Nagize umuhati wo gusura abaturage ba Beni , ngira ngo mbumve no kwirebera n’amaso yanjye ukuri ku mibereho yanyu».

Yagize ati  « Kuza muri kano gace , ni icyizere cyinshi ko uburyo mubayeho  hano mutagomba gukomeza kubaho gutya igihe kirekire ! »

Intumwa ya Papa muri Kongo , Karidinal  Fridolin Ambongo n’abari bamuherekeje bahise berekeza mu gace ka   Eringeti, ahantu haherutse kwicirwa abasivili benshi.

IRASUBIZA Janvier.

 

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close