Mu mahangaNyamukuruUmutekano

RDC: Kivu y’amajyaruguru, Intumwa ya Rubanda Ayobangira  arasaba gushyiraho ubuyobozi buhamye  mu maguru mashya i Beni.

Kivu y’amajyaruguru, Intumwa ya Rubanda Ayobangira  arasaba gushyiraho ubuyobozi buhamye  mu maguru mashya i Beni.

Intumwa ya Rubanda Safari Ayobangira  ukomoka  Masisi muri Kivu y’amajyaruguru arasaba Guverinoma ya Kongo kugarura umutekano mu ntara ya Beni no mu nkengero zayo.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa kabiri , tariki ya 11 Gashyantare  aho avuga ko ukuza kw’ingabo mu ntara ya Beni , nta cyo byatanze kubyari byitezwe kugerwaho.

Aragira ati“ Turangije imyaka itanu. Abapfuye ni benshi , twagerageje uburyo bwinshi ariko ndabona igisigaye ari ubushakisha ubundi buryo n’imbaraga zidasanzwe  kugra ngo dushobore  kugarura umutekano mu ntara ya Beni.”

Ku bwe ngo nta bundi buryo uretse  gushyiraho umuyobozi ufite ubushobozi.

Yagize ati «  Mbona twashyiraho umuntu ufite ubushobozi. Umuyobozi  umeze nk’intumwa ya Perezida ufite ijambo ku gisirikare , ku basivili , imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta  n’urwego  ngenzura mutungo.

Intumwa ya Rubanda  Safari Ayobangira  yanasabye  gushyiraho uburyo bwo kuzahura intara ya Beni agira ati «  Ni agace kazahajwe  kuko atari  ubuzima bw’abantu gusa bwahatikiriye kuko  hari n’indi birimo imibereho y’abaturage ari nayo mpamvu hashyirwaho uburyo bwo kuzahura  no kongera kubaka bundi bushya intara ya Beni  nyuma y’intambara, ndetse tugashyiraho n’uburyo bunoze kugra ngo aka gace gashobore kwiyubaka mu bukungu, umuco n’ imibereho myiza y’abaturage.»

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close