Nyuma yuko umutwe wa M23 ukomeje kubona Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside, uyu mutwe wiyemeje guhagarika Jenoside.
M23 yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama, ryashyizeho umukono n’umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka.
Ni itangazo ryumvikanamo ko M23 irambiwe gukomeza kurebera abatutsi b’abanyekongo bakomeza kwicwa umusubirizo muri Jenoside iri gukorwa na Guverinoma ya Congo ndetse n’imitwe bafatanyije irimo FDLR.
Nyamara ngo ikibabaje ni uko iyi Jenoside ikora amahanga arebera nyamara atarahwemye gutera intero igira iti “Never again” bashaka kuvuga ko nta hantu na hamwe Jenoside izongera kuba.
M23 ivuga ko na nyuma yuko hadutse iyi ntero, bitabujije ko mu Rwanda habaho Jenoside yakorewe Abatutsi yaguyemo abarenga miliyoni.
Uyu mutwe ukavuga ko n’uyu munsi abanyekongo b’Abatutsi bakomeje kwicwa mu bice binyuranye nka Kitshanga, Burungu, Kilolirwe no mu bice bibikikije.
Iri tangazo rikagira riti “Nyuma y’ibyo rero, M23 yiyemeje gukora ibishoboka igahagarika Jenoside mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika, kuko amahanga akomeje gutererana ubwoko buri kwicwa.
M23 itangaje ibi, mu gihe kuri uyu wa Kane yanafashe umujyi wose wa Kitshanga wari umaze iminsi ukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa rikorerwa abanyekongo b’abatutsi ndetse bamwe banahasize ubuzima.
RWANDATRIBUNE.COM