Abagize inteko ishinga amategeko mu ntara zose za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banditse basaba umukuru w’Igihugu kubongeza umushahara nyuma yo gutahura ko bagenzi babo bo ku rwego rw’Igihugu bahembwa akayabo k’ibihumbi 21 mu madorali ya Amerika.
Inkuru y’uko Depite muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahembwa akayabo, yakwirakwijwe mu gihugu na Martin Fayulu uyobora ihuriro Lamuka n’Ishyaka ECIDe ritavugarumwe n’ubutegtsi bwa Perezida Tshisekedi. Fayulu mu ibaruwa yanditse avuga ko igenewe abaturage yagaragaje ko Umudepite umwe mu nteko ishingamategeko ya RD Congo ahembwa akayabo k’arenga gato miliyoni 21 z’Amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
Abadepite bo ku rwego rw’Intara bakirita mu gutwi, bahise bandikira umukuru w’Igihugu ibaruwa imusaba kubongeza umushahara ukajyanishwa n’uwa bagenzi babo bo ku rwego rw’Igihugu.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abadepite bo ku rwego rw’Intara Blanchard Takatele, yavuze ko niba bagenzi babo bafata ako kayabo nabo bakwiye kugira icyo babona cyiyongera ku mushahara wabo, cyane ko ngo byigaragaza neza ko igihugu cyabo gifite ubutunzi buhagije bigaragazwa n’uko Depite w’Iki gihugu ahembwa neza kurusha uwa Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yagize ati:” Itegekonshinga rigena uburenganzira bungana ku badepite b’igihugu, Kubera iki bihera kubo ku rwego rw’igihugu gusa twe tuzira iki? Mu minsi iri imbere twumvishe ko abadepite bose bo ku rwego rw’igihugu bemerewe imodoka, natwe nibaziduhe cyane ko twe dukorera mu bice by’ibyaro tujye tubona uko tugenzura ibikorwa bya Leta”
Hari ababona iyi Baruwa Martin Fayulu aheruka gushyira hanze nk’izagira ingaruka mu kuryanisha abanyapolitiki bakuru muri RDC, bityo kuri we bibe byamuha amahirwe yo guca abandi mu rihumye akaba yatorerwa kuyobora igihugu mu matora ateganijwe mu mwaka 2023.
M23 MUKAZE PROPAGANDA MUHEREYE KURI NEGATIFS OBSERVATIONS ZA OPPOSITION ZIRI I KINSHASA. MUTI: NITWE NGABO HAMWE N` ABANDI BACYE DUSHOBORA KURWANIRA RDC KUBERA DISCIPLINE, UBUNARARIBONYE NO GUKUNDA IGIHUGU. MUTI KUBA ABADEPITE BAHEMBWA IBIHUMBI 21 BY’ AMADORARI KU KWEZI NAHO INGABO ZIMARA AMEZI 6 ZIDAHEMBWA KANDI ZINAHEMWA ADASHOBORA GUTUNGA INGO ZABO, NI IKIMENYETSO KO ZIDASHOBORA GUHANGANA N` URUGAMBA RW` AMASASU KURE Y` INGO ZABO.
MUTI KUBA TUKIRI BUNAGANA DUTEGEREJE KO ABAKONGOMANI BADUSOBANUKIRWA BAKATWISABIRA BO UBWABO KO TUZA KUBARENGERA MU BYAGO BYO KWICWA, GUFATWA KU NGUFU , KWAMBURWA NO KWIBWA UMUTUNGO KAMERE BYABO.